Rusizi: Inkuba yakubise umugabo ahita yitaba Imana

Umugabo witwa Ngendahimana Joseph yakubiswe n’inkuba ku cyumweru tariki 09/09/2012 ahagana saa kumi z’umugoroba ubwo imvura nyinshi yagwaga mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi.

Uwo mugabo imvura yamufatiye mu nzira avuye guhinga yigira inama yo kuyugama mu ishyamba ryitwa Kabamba riri mu kagali ka Nyange aho yaje gukubitirwa n’inkuba ahita yitaba Imana ako kanya.

Abaturage bo muri uwo murenge batangaza ko inkuba nk’izo zica abantu zitari zisanzwe mu murenge wabo bityo bakaba bafite ubwoba muri ibi bihe by’imvura.

Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Gatera Egide, arasaba kwigengesera muri ibi bihe by’imvura bakirinda kujya bugama aho babonye hose cyane cyane munsi y’ibiti cyangwa hafi y’imigezi n’ibindendezi bya mazi kuko hakundwa kwibasirwa n’inkuba.

Nyakwigendera Ngendahimana Joseph yari afite imyaka35, yari atuye mu kagali ka Nyange. Ibyago nk’ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe gusa mu murenge wa Butare naho inkuba yivuganye undi muntu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

My dear editor! Kwivugana no kwitaba Imana bivuga ikintu kimwe. Umunyamakuru wawe yashoboraga kuvuga gusa ngo: inkuba yivuganye umugabo, cyangwa inkuba yakubise umugabo ahita yitaba Imana

Jean yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka