Rulindo: Yafatanywe ibiro 65 bya Gasegereti

Ntawizera Leonce utuye mu kagari ka Shengamuri, umurenge wa Masoro mu karere ka Rulindo yafatiwe i Kigali tariki 28/10/2012 ahetse ibiro 65 bya gasegereti kuri moto.

Uyu musore usanzwe utwara moto avuga ko atari azi ko ari gasegereti. Ngo ni umuntu wari amuhamagara akamuha ibiraka yari atwaje agafuka atazi ko harimo gasegereti.

Yagize ati “umuntu witwa Kagawa Jean yarampamagaye ambwira ngo ninze ampe ikiraka, ndagenda ampa aka gafuka sinari nzi ko harimo gasegereti. Nari nsanzwe mutwara nkumva nta kibazo, yari yambwiye ko mpurira n’ugafata i Remera kuri controle”.

Uyu musore avuga ko yageze mu nzira agahamagara undi witwa Mugwiza Jean Baptiste, ngo aze nawe amuhe ikiraka amujyanana n’ako gafuka agenda agakikiye, hanyuma baza gutobokesha ipine akaba akeka ko ari nacyo cyabaye intandaro yo gufatwa.

Mugwiza Jean Baptiste yagize ati “uyu Leonce yarampamagaye ngo ninze ampe ikiraka, turagenda twageze ku kiraro cya Nyabugogo, umuntu araza ashyiraho agafuka ariko jye nkumva ako gafuka karemereye cyane ubwo turagenda tugeze imbere tuba turatobokesheje, baba baranadufashe”.

Ntawizera Leonce na Mugwiza Jean Baptiste kuri sitasiyo ya polisi i Rulindo.
Ntawizera Leonce na Mugwiza Jean Baptiste kuri sitasiyo ya polisi i Rulindo.

Ngo bari bumvikanye ko Mugwiza bamuhemba amafaranga ibihumbi bibiri y’uko yagiye akikiye ako gafuka.

Ntawizera we avuga ko yafatishijwe n’uwitwa Musoni ukorera kampani yitwa Rutongo Mines icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rulindo.

uyu musore kandi yivugira ko ngo yafashwe kuko yahoraga yiba ayo mabuye muri iyo kampani, n’ubwo avuga ko atari akiyiba. Uyu Musoni ngo ashinzwe gushakisha abajura bagenda biba ayo mabuye y’agaciro.

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko Ntawizera yafatiwe muri Gasabo bakamuzana kumufungira mu karere ka Rulindo, kuko yari ari ku rutonde rw’abantu bashakishwa kubera kwiba amabuye y’agaciro muri kampani yitwa Rutongo Mines icukura amabuye y’agaciro i Rulindo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka