Rulindo: Umugabo yishe umugore we nawe ariyahura

Ntawurwubakarumwe Boniface w’imyaka 46 yishe umugore we witwaga Maniraguha Claudine w’imyaka 32, amutemye ijosi akoresheje umuhoro, nawe ahita afata umuti witwa kiyoda aba arawunyoye.

Ibi byabereye mu murenge wa Base, akagari ka Cyohoha, mu mudugudu wa Kabuga ho mu karere ka Rulindo kuri uyu wa kabiri tariki 01/10/2013.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Base Muhigira Antoine, aya mahano yabereyemo, ngo bamenye ko uyu mugabo yishe umugore we mu rukerera aho umumotari wari waraye akora yasanze uyu mugabo ku nzira yaharembeye.

Nyuma ngo yaje guhamagara umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge amubwira ko mu murenge we hari umuntu waphiriye ku nzira. Ntawurwubakarumwe ngo yari aryamye yabuze uko agera kwa muganga nyuma yo kunywa kiyoda.

Umuyobozi w’umurenge ahageze ngo yasanze uyu mugabo amuzi ahamagara local defense ngo ijye kubwira umugore we ko umugabo we yarembeye ku nzira. Local defense ahageze yasanze inzu ikinguye haka itoroshi , arinjira asanga umugore yarangije gupfa.

Ati “ubwo ni bwo twamenye ko uyu mugabo ari we wishe umugore we, nawe agahita anywa uwo muti”.

Nk’uko kandi uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yabitangaje, ngo uru rugo rwari rusanzwe rufitanye amakimbirane, kuko ngo bagerageje no kubunga inshuro zigera kuri eshatu.

Nyuma umugabo ngo yaje kuvuga ko yavuye ku nzoga kuko ari zo zatumaga barwana, kuva ubwo ubuyobozi bw’umurenge bukumva ko ikibazo cyari cyarakemutse. Gusa ngo umunyabanga yatunguwe no kubona ko uyu mugabo yishe umugore we.

Umuyobozi w’umurenge akaba asaba abaturage gutanga amakuru y’ingo baba bazi ko zitabanye neza mu murenge wa Base mu rwego rwo gukurikirana bene abo bantu bataricana.

Avuga kandi ko nk’ubuyobozi bagiye kurushaho kwegera imiryango muri uyu murenge mu rwego rwo kuyifasha kubana neza dore ko hari imiryango itari mike izwiho kutumvikana.

Uyu mugabo n’umugore we basize abana barindwi, aho bari bafitanye batanu naho abandi babiri akaba ari ab’umugore wa mbere, wari na mukuru w’uyu wishwe, bakaba bari baratandukanye.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nyamara ikiza ni ukugira inama umwe mubashakanye akayoboka urukiko rukabaha gatanya aho gukomeza kugira abana imfubyi.Niba batarasezeranye,ubuyobozi nicyo bubereyeho,niburebe uburyo batakomeza kubana munzu kuko aribyo birikuvamo imfu za hato na hato.

jean pierre mashakarugo yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

ubuyobozi ni bube maso cyane mu mudugudu,kuko ingo nyinshi zibanye nabi cyane,bageraho aho kwicana braratangiye kare ,ubuyobozi bukarangara bukabirebera gusa,bugahurura umuntu yarangije gupfa.

THEOS TWAHA. yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Iyo niyo ngaruka yo gusimbura mukuru wawe, yari azi ko we bizamuhira? Ibyo bibere isomo abifuza baramu babo n’ubwo bibabaje, abo bana bakomeze kwihangana, baruhutse urusaku rwa buri munsi.

Mutumwinka Angele yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Ibi ngirango byari bikwiriye kuba isomo kandi ngirango si ahambere bibaye! inshuro nyinshi abantu bicana kubera ko abakabafashije gukemura ikibazo barwana no kubwira abananiranywe ngo biyunge ntibite kureba ingaruka byatera umuntu akubise undi rimwe kabiri gatatu ngo babunze? igihe byanze byanze nyine nibatandukane aho kwicana!

Niyibizi yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

Imana ibahe iruhuko ridashira nubwo bahemukiye abobaziranenge.

Nshimiyimana Jeremie yanditse ku itariki ya: 2-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka