Rukara: Ibigo by’amashuri bibiri byibwe ibikoresho n’abantu bataramenyekana

Ishuri ribanza rya Kawangire Protestant n’irya GS Kawangire Catholique riri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 yo mu kagari ka Kawangire mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza, yibwe ibikoresho n’amafaranga mu ijoro rishyira tariki 27/09/2013.

Ishuri rya Kawangire Protestant ryibwe amafaranga ibihumbi 25 yari mu isanduku y’ikigo n’ibikoresho birimo mudasobwa ebyiri, radio y’ikigo, imipira ibiri yo gukina, Flash disk na telefoni y’umwarimu, nk’uko umuyobozi wa ryo Gatete Andre yabidutangarije.

Mu ishuri rya GS Kawangire Catholique ho hibwe camera n’amafaranga asaga gato ibihumbi 100 yari yaraye mu isanduku y’ishuri.

Ubujura bwakorewe muri ayo mashuri yombi buteye urujijo kuko abajura bayibye batapfumuye cyangwa ngo bamene inzugi, ahubwo ngo bagiye bica amaserire y’inzugi nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, Ntirenganya Gervais yabidutangarije.

Yavuze ko bitumvikana uburyo abajura bari kwiba muri ayo mashuri yombi kandi abazamu ba yo ntihagire n’umwe umenya ko yibwe. Abo bazamu bahise bajya gufungwa mu gihe hakiri gukorwa iperereza kuri ubwo bujura bwakorewe ayo mashuri yombi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara yadutangarije ko hafashwe ingamba zo kongera imbaraga mu marondo, kandi abaturage bagashishikarizwa kwicungira umutekano, kuko bigaragara ko irondo ritari ryakozwe neza, ari na yo mpamvu ayo mashuri yombi yibwe.

Ubujura nk’ubu bwaherukaga kuba mu karere ka Kayonza mu kwezi kwa 08/2013, aho abajura na bwo bibye ibikoresho mu mashuri abiri, Kayonza Modern Secondary School n’ishuri ribanza rya Shyogo, yo mu murenge wa Nyamirama.

Icyo gihe na bwo abazamu b’ayo mashuri ntibamenye ko bibwe kuko na bo babimenye mu gitondo ari uko babonye inzugi zose zirangaye kandi zari zaraye zikinze.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka