Rukara: Abatuye ahitwa mu Gitarama baratabaza kuko bugarijwe n’agatsiko k’abajura

Abaturage batuye mu gasantere kitwa Gitarama ko mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano kugira icyo zikora, kugira ngo zihashye agatsiko k’abasore b’amabandi bayogoje ako gasantere n’inkengero z’ako.

Muri ako gasantere ngo hari agatsiko k’abasore barenga 10 bakorera abaturage ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa birimo kubiba bakabacuza utwabo, kubakubita ndetse hakaba n’igihe bategera abana bavuye ku ishuri mu nzira bakabajujubya ngo babahora ko baba bavuye ku ishuri kandi abo banyarugomo bo batarize nk’uko bamwe mu batuye muri ako gasantere babivuga.

Abaganiriye na Kigali Today bayibwiye ko ngo haba ubwo iyo umugoroba ukubye muri Gitarama, abo basore batangirwa kurwana ubwabo, abantu bari mu isantere bagahurura, noneho bamwe muri abo basore bagaca inyuma bakajya kumena amazu y’abaturage.

Ngiyi Gitarama abaturage bavuga ko ibangamiwe n'agatsiko k'insoresore zigize intabashwa.
Ngiyi Gitarama abaturage bavuga ko ibangamiwe n’agatsiko k’insoresore zigize intabashwa.

Uyu we utuye muri ako gasantere utifuje ko tuvuga amazina ye yabwiye Kigali Today ko ayo mabandi adatinya gupfumura inzu z’abaturage n’igihe ba nyirazo bazirimo. Ati “Uraryama wajya kumva ukumva bari imbere mu nzu bapfumuye inzu batwaye ibintu.

Ikidushobera ariko ni uko n’abafashwe bajyanwa kuri polisi bugacya babarekura. Baramena amazu, baratwara ibishyimbo, imifariso barabaga ihene z’abaturage bagatwara inyama, mbese ni ikibazo kidukomereye.”

Abo baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’icyo kibazo, bagasaba inzego z’ubuyobozi na polisi guhagurukira abo basore bagafungwa bakavanwa muri ako gasantere kuko bigize indakoreka, nta muturaga utinyuka kubahangara no kubahagarara imbere ngo abacyebure.

Abatuye aho muri Gitarama banavuga ko uretse gupfumura amazu y’abaturage, banatega n’abana b’abanyeshuri bakabakubita, nk’uko umwe mu batuye muri iyo santere yabivuze. Ati “Ikibabaje ni uko banakubita abana b’abanyeshuri. Nawe uhaciye barakwitegereza bamara kugutinyika bakaguhagarika bakakwambura ibyo ufite. Abana b’abakobwa bo ntibakigorobereza yo kuko babagirira nabi.”

Abaturage bavuganye na Kigali Today wabonaga bishisha ku buryo batashatse ko amazina yabo agaragara mu itangazamakuru, kuko bavugaga ko abo bajura bamenye uwabatanzeho amakuru bahita bamwica.

Umuyobozi w’umurenge wa Rukara yabwiye Kigali Today ko ibyo bibiazo by’urugomo babizi, ndetse ngo buri gukorana n’inzego z’umutekano mu rwego rwo guhashya ayo mabandi. Ngo Polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Rukara imaze gufata bamwe mu bagize ako gatsiko, bakaba bacumbikiwe kuri station ya Rukara ariko bose ntibarafatwa.

Ibi ni nabyo ngo bigiteye impungenge abaturage batuye muri ako gasantere kuko bavuga ko ayo mabandi ashobora kugira ibikorwa by’urugomo bikomeye asa n’ashaka kwihorera uretse ngo banibwira ko nyuma y’iminsi mike bazongera bakabafungura.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ayo mazu ko ashaje ntiwasanga biborohera kuzitobora? ubu bujura burateye no mukarere ka musanze mu murenge wa remera niko bimeze

turabashimira yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka