Ruhango: Imodoka yabuze feri ikomeretsa umuntu umwe

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite purake RAC 788 K, yari itwawe na Hategekimana Jacques, yabuze feri igonga umukingo ikomeretsa Mutangana Aloys ari nawe nyirayo ku mugoroba wa tariki ya 06/10/2013.

Ababonye iyi mpanuka iba, bavuga ko iyi modoka yageze ahitwa mu Gatebe mu kagari ka Rubona umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, ikabura feri umushoferi arwana nayo kugeza ubwo yayegetse ku mukingo.

Bakomeza bavuga ko umushoferi akimara kwegeka iyi modoka ku mukingo yahise ikomeretsa ukuguru kwa Mutangana wari uyirimo, kuko uruhande yari yicayemo arirwo rwegetswe ku mukingo.

Gusa abaturage n’inzego z’umutekano bahise bafatanya bakuramo Mutangana wari wakomeretse muri iyi mpanuka ajyanwa ku bitaro bya Gitwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka