Ruhango: Hatoraguwe umwana w’uruhinja mu gihe cy’isengesho ryo gukiza

Mu isengesho ryo kwiyambaza impuhwe z’Imana ryabaye tariki 05/08/2012 kuri Kiliziya gatorika yo mu Ruhango habonetse umwana w’uruhinja, bigaragara ko nyina ashobora kuba yarutaye ku bushake.

Umwana muto w’umuhungu, ushobora kuba amaze ukwezi kumwe n’igice cyangwa abiri avutse, unanutse bamusanganye n’akana k’agakobwa kari mu kigero cy’imyaka nk’icumi, kari kurira, uwo gateruye na we ari kurira.

Ako kana kavugaga ko kari kagiye ku musarane, haza umubyeyi agahereza urwo ruhinja avuga ngo “mfasha njye mu musarane ndaje”; nk’uko abari bafite uwo mwana bakora mu rugo rwa Yezu Nyir’impuhwe babivuga.

uruhinja rwatoraguwe.
uruhinja rwatoraguwe.

Uwo mwana ngo yategereje umwanya munini nyina w’urwo ruhinja, abona atagarutse, maze uruhinja rutangira kurira, nuko abuze uko abigira na we ararira.
Abakora mu rugo rwa Yezu Nyir’impuhwe bafashe urwo ruhinja bajya kururangisha, ariko nyina w’umwana ntiyaza kurureba.

Ubwo twajyaga kureba uru ruhinja, isaha imwe nyuma y’uko rurangishijwe, abari barufite bavuze ko urebye nyina yari yagambiriye kumuta ahongaho kuko basanze yambaye ibisarubeti bitatu.

Nk’uko bisanzwe ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi, kuri Kiliziya gatorika yo mu Ruhango habera isengesho ryitabirwa n’abantu benshi, bamwe bagakira indwara zitandukanye harimo n’imyuka mibi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Gufasha gutana inkuru zifasha abanyamuryango kumenya amakuru agezweho.

lKJ MAPENGU RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ariko ko twumvise ngo KIGALITODAY ikoresha abaprofessionel, ni ibiki musigaye mwarihaye? iyo professionalisme ko ntayo tubona? PHOTOJOURNALISM NTAYO MWIZE? buriya uriya mwana nakura akaramuka afashe umwanzuro wo kubajyana mu nkiko mwakishyura iki? murifata mugashyiraho isura yose? none se ntazakura? inkuru se ishingiye ku kumenya isura? ni itangazo se ngo turebe ko hari umumenya amutware? kandi n’ejobundi mwarifashe mushyira umusore wo muri cogebanque kuri uru rubuga murangije mwinyuramo ngo ARAKEKWAHO!!mufata n’ofoto wagirango mwaramusebyaga? avoid bias pz!! niba se uziko akekwaho ni gute werekana isura ye? buriya logo ya Cogebanque ntiyari ihagije! cg inoti!! SVP mwisubireho! naho uriya mwana we arambabaje! no nse nakura akajya yisanga ku mbuga za internet ngo bari baramutaye murumva mutamuhohoteye! amaforo ya internet ntaho ajya kandi ushobora kuba ukeka ko imyaka nk’10 ari myinshi ariko ni ejobundi!! sawa!!

professionalism yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

Yoooooo , nari mpari disi.Burya ibi birarutanwa aho kumuta muri toilette yamuzana ntiyabura umwitwarira.
Gusa ikiri cyo uwo mubyeyi agomba kuba afite ikibazo

mukristo yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka