Ruhango: Arashinjwa gusambanya ku gahato ubana n’ubumuga agahungira mu muvure bengeramo

Umugabo w’imyaka 36 utuye mu mudugudu wa Kivomo akagari ka Murama umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, ari mu maboko y’ubushinjacyaha I Muhanga, akurikiranyweho gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 28 ubana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga ndetse akaba yaranamugaye amaguru aho agendera mu kagare k’abafite ubumuga.
Ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi, bamusanze yari yihishe munsi y’umuvure mu rutoki, aho yari yahungiye aketse koi bagiye kumuta muri yombi.

Abatabaye bamwirukankanye ajya mu rutoki yiyubikaho umuvure bengeramo.
Abatabaye bamwirukankanye ajya mu rutoki yiyubikaho umuvure bengeramo.

Mu gitondo cya tariki ya 08/03/2013, nibwo uyu mugabo ukekwa yahengereye iwabo w’uriya ufite ubumuga bagiye guhinga amusanga mu rugo atangira ku musambanya ku gahato. Uyu wahohoterwaga ariko yashoboye gusakuza mu ijwi ry’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, atabarwa na Nyirasenge wahingaga hafi aho.

Uwahohoteraga uyu yumvise imirindi y’abatabaye ahunga yiruka ariko abaturage bamwirukaho, ahungira mu rutoki rwari hafi aho yegura umuvure bari bengeyemo araryama awiyubika hejuru. Gusa ku bw’amahirwe ye make, yavumbuwemo n’abaturage bamushyikiriza inzego z’umutekano.

Abaturage bamutaye muri yombi, bavuga ko barinze bamugeza kuri polisi akijejeta ibikatsi byari byakoreshejwe mu kwenga byari muri uyu muvure. Si ubwa mbere uyu mugabo aketsweho gusambanya umuntu ku gahato, kuko tariki ya 19/03/2012 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya undi muntu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko murabona isi itugarijwe? mushatse mwaza tukarushaho gusenga Imana, kuko bitabaye ibyo turapfuye turashize!!!!!

Rukundo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

uwo n’umurwayi wo mu mutwe bamujyane indera bamuvure ibyo bisazi

mami yanditse ku itariki ya: 13-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka