Ruhango: Abana babiri bitabye Imana bivuye ku burangare bw’ababyeyi

Abana babiri bo mu karere ka Ruhango bitabye Imana baguye mu myobo mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, tariki 09/10/2013. Ababonye izo mpanuka bavuga ko zatewe n’uburangare bw’ababyeyi.

Nduwimana Jean Aime w’imyaka ibiri, yaguye mu kiniko cy’imyumbati cy’umuturanyi mu mudugudu wa Bugari akagari ka Munini ahita yitaba Imana.
Abaturanyi ba Muvanankiko Innocent se w’uyu mwana wapfuye, bavuga ko urupfu rw’uyu rwatewe n’uburangare bw’ababyeyi be.

Undi mwana witwa Uwase Ange w’imyaka ine yaguye mu cyobo cyari cyaracukuwe itaka ryo kubumbamo amatafari mu mudugudu wa Kavumu, akagari ka Rwoga.

Uwase yari mwene Hakizimana Seth na Nyirabagiribambe Esther, ababonye urupfu rw’uyu mwana nabo bavuga ko rwatewe n’uburangare bw’aba babyeyi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imiryango yabuze abo bana niyihangane. kugeza ubu iyo imvura iri kugwa abaturage benshi bacukura ibyobo ngo bazabike amazi yo kubumba amatafari izuba ryavuye, usanga ari nacyo kibazo kirigutuma indwara ya malariya yiyongera kuko iyo basabwa kubisiba, barabitwikira bakabihisha bikaba indiri y’imibi. MINISANTE nibishyiremo ingufu. naho ubundi birakomeye .murakoze

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 11-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka