Rubavu: Umusare yatwawe n’amazi yitangira abo yari atwaye

Musabyimana Theoneste wo mu murenge wa Nyamyumba akagari ka Rubona yatwawe n’amazi yo mu kiyaga cya Kivu saa yine z’ijoro ryo ku taliki 4/8/2013 ubwo yarimo kugerageza gushaka uko akiza abari mu bwato atwaye.

Musabyimana yari mu bwato burimo abantu 56 buvuye ku Kibuye buje mu karere ka Rubavu ahitwa Brasserie ariko kubera imvura nyinshi yaguye igatera umuhengeri mu kiyaga cya Kivu, byatumye icyuma cya moteri y’ubwato gipfa maze ubwato burahagarara ubwo bwari buri hafi kugera ku nkombe.

Uku guhagarara k’ubwato kandi bwugarijwe n’umuhengeri byatumye Musabyimana yitangira abo atwaye ajya gushaka aho abuhambira ngo babukurure ariko ku bw’amahirwe macye umuhengeri umurusha imbaraga amazi aramutwara; nk’uko bitangazwa na Ngarukiyinka Francois bari kumwe.

Nkurikiyinka avuga ko bari babuvuyemo ari babili ariko undi yashoboye gufata ku biti amazi ntiyamujyana, akemeza ko impanuka bagize itatewe no kwikorera cyane ahubwo ngo byatewe n’umuhengeri mwinshi wari mu kiyaga cya Kivu utewe n’imvura kuko bari bambaye imyenda irinda abantu kwibira.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba avuga ko bitemewe ko ubwato bugenda mu Kivu mu masaha y’ijoro. Yongeyeho ko hagiye kongerwa gukorwa ubuvugizi nkuko bisanzwe bikorwa mu kubuza abakoresha inzira y’amazi kugenda n’ijoro ariko ngo bagiye gukaza amarondo mu mazi.

Ubwato bwakoze impanuka bwari bwavuye Karongi ku manywa ariko buza gutinda mu mazi bituma bugera Gisenyi bwije, ngo kugira ngo ubwato butazongera gutinda mu mazi haratekerezwa amasaha ubwato bugomba guhagurukira kugira ngo butarara bugenda mu mazi kuko iyo bugize impanuka bubura ubutabazi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu muntu yakoze ibyubutwari lbs.

Niragire Jerome yanditse ku itariki ya: 13-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka