Nyarugenge: Batatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura

Abakozi batatu ba Groupe Scolaire de Kigali bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere mu karere ka Nyarugenge kuva tariki 17/09/2012 bakekwaho kwiba ibikoresho bitandukanye by’icyo kigo.

Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abazamu babiri ari bo Francois Kansanziki na Faustin Nkiranuye ndetse n’umukozi ushinzwe isuku witwa Donatha Mukakayumba bakurikiranweho kwiba radiyo ebyiri zifite agaciro k’ibihumbi 74 na 500 n’imashini ya mudasobwa; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Abo bakozi bahakana bivuye inyuma ko nta ruhare bagize muri ubwo bujura. Bemeza ko ubwo bageraga ku ishuri basanze inzugi zose zifunzwe.

Icyakora, Mukakayumba yemera ko akigera ku ishuri yasanze urugi rwo ku muyobozi w’ishuri rudakinze; nk’uko polisi y’igihugu yakomeje ibitangaza.

Ibyo bikoresho byibwe n’abantu banyuze mu biro by’umuyobozi w’ishuri. Bikekwaho ko hacuzwe imfunguzo z’inzugi ebyiri zikaba ari zo zakoreshejwe kugira ngo bibe ibyo bikoresho mu biro by’umuyobozi w’ishuri.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt. Theos Badege, ahamagarira abantu kwitabira imirimo ibyara inyungu mu rwego rwo kwirinda kwishora mu byaha kugira ngo babone amafaranga.

Yongeye gusaba abantu bose guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

Polisi isaba ibigo by’amashuri gukoresha abantu b’inyangamugayo kugira ngo hatabaho ibibazo by’ubujura bukunda kwibasira amashuri.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka