Nyanza: Yakemanzweho amafaranga y’amahimbano amara amasaha atatu yisobanura

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko ucumbitse mu mujyi wa Nyanza ari naho akora kuri station ya essence yafatiwe kuri butike agiye kugura ibintu maze amasaha atatu amushiriraho asobanura imvo n’imvano y’amafaranga yishyuye yaketswe ko yaba ari amahimbano.

Hari mu gitondo tariki 27/08/2013 ubwo uyu musore ukomoka mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye yajyaga kugura ibitoki kuri butike byo kurya ariko ntibyamuhiriye kuko amafaranga igihumbi yari afite yiswe ko ari amahimbano maze ba nyir’ibicuruzwa bamuta muri yombi batangira kumuhata ibibazo.

Yisobanuye agaragaza ko amafaranga ye ari umwimerere ariko nyir’ibicuruzwa amutera utwatsi maze mu kanya nkako guhumbya abantu bamuhururira baza bamubaza icyo yaba yifashisha mu gukora inote z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo impaka zari zimaze kuba ndende hagati ye n’abaturage bamuhataga ibibazo byarangiye bamufashe ipantaro baramushorera bamwerekeza kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Avuga ko n’ubwo abamushoreye bari benshi abamugejejeyo babarirwaga ku mitwe y’intoki ngo kuko ntibari barenze batatu nk’uko ubwe yabivuze nyuma yo kuva muri ayo menyo ya rubamba.

Ngo kuri station ya polisi ya Busasamanamu bafashe ayo mafaranga igihumbi y’u Rwanda yari afite ari nayo yateje iyo rwaserera ngo arasuzumwa ndetse hitabazwa na Banki ya Kigali (BK) ishami rya Nyanza ibafasha kureba imiterere y’iyo noti byavugwaga ko ari impimbano.

Iyi noti y’igihumbi n’ubwo yashyuhije imitwe ya benshi byarangiye polisi yemeje ko ari nzima maze uwo musore ararekurwa anasabwa kwisubirira mu mirimo ye imubeshejeho bitarambiranye.

Uyu musore utahwemye kuvuga ko arengana mbere na nyuma gato y’uko arekurwa ashyira mu majwi abamufatishije akabashinja ubuhubutsi mu byo bakoze.

Abivuga atya: “Ntako ntagize ngo mbagaragarize ko inote yanjye ari umwimerere ariko babyanze nkana bavuga ko ndi umutubuzi nkaba n’umutekamutwe”.

Asobanura ko we ubwe ndetse n’umuntu yari igiye kuguraho ibitoki nta hantu basanzwe baziranye ngo nibura akeke ko yafashwe mu buryo bwo kumwihimuraho.

Ati: “Icyo navuga n’uko bahubutse kandi n’uko ntashaka gukururana nabo mu manza ubundi ngiye kubarega byabagwa nabi cyane” .

Mu mvugo ye asa nk’umwenyura yashimye polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza kuba itamurangaranye ikihutira kureba ubuziranenge bw’ayo mafaranga ye ngo iyo bitaba ibyo yari agiye gufungwa mu buryo bw’amaherere.

Ubwo twageraga kuri Butike yabereyeho iyo rweserera nyirayo yirinze kuba yatangariza itangazamakuru amazina ye gusa akomeza gutsimbarara avuga ko uriya musore yari afite amafaranga y’amahimbano ngo bishoboke ko yaba yayihinduriye mu mayira cyangwa abajyanye nawe mu buyobozi bakaba bamukingiye ikibaba.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka