Nyanza: Umupagasi w’Umurundi yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umukobwa

Umurundi w’imyaka 20 wabaga mu mudugudu wa Akintare mu Kagali ka Mulinja mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza tariki 19/08/2013 ahagana saa tatu z’ijoro yiyahuye yimanitse mu kagozi nyuma yo kubengwa n’umukobwa.

Uyu musore wari usanzwe ari umupagasi yari acumbikiwe n’uwitwa Mukamudenge ariko agakunda byimazeyo umukobwa witwa Janvière ngo bikaba ari nabyo byatumye yiyahura.

Ngo mbere y’uko Hatungimana Furaha yiyahura yari yabanje kubimenyesha mu buryo bw’amarenga umusore bari kumwe kuri uwo mugoroba bita Mazimpaka amubwira ko gupfa kwe bimurutira kubaho abona umukobwa wamwanze.

Ubwo hari hashize amasaha make avuze aya magambo ngo baje kumva inkuru mbi y’uko yiyahuye yimanitse mu kagozi; nk’uko Manirakoze Espèrance uyobora akagali ka Mulinja Hatungimana Furaha yiyahuriyemo yabitangarije umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Nyanza.

Yavuze ko uyu musore wiyahuye akenshi yabwiraga bagenzi be ko akunda mu buryo bwahebuje Janvière ariko ngo akababazwa n’uko we amubenga ahubwo akikundira abandi.

Umurambo w’uyu musore wahise ujyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo usuzumwe ariko ubwo twandikaga iyi nkuru ubuyobozi bw’akagali ka Mulinja bwavugaga ko butaramenya ibisubizo byo kwa muganga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntacyo bisaba gihenze.ubwo se n’abakobwa bari ku isi yabonye uwo janviere ariwe ufite urufunguzo rw’ubuzima bwe?ahaaa uwiyishe ntaririrwa.

furaha yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka