Nyanza: Umugabo yafatiwe mu cyuho asambanya ku gahato umwana w’imyaka 14

Mvuyekure Amiel w’imyaka 48 utuye mu murenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanya ku gahato umwana w’imyaka 14 y’amavuko wo mu rugo abamo nk’umwinjira.

Uwo mwana yakorewe ibya mfura mbi tariki 16/06/2012 ahagana nka saa moya z’umugoroba; nk’uko bitangazwa na nyina umubyara.

Abisobanura muri aya magambo: “Mu rugo hari umushyitsi wari udusuye mu ijoro abonye butangiye kwira ansaba ko muherekeza ngo atahe. Nasubiye mu rugo ninjiye mu nzu nkuru nkubise urugi rw’icyumba nsanga umugabo tubana ari hejuru y’umwana wanjye amusambanya. Mwakabyara mwe nahise mbura aho ndigitira kuko byari ukugusha ishyano”

Muri ako kanya induru yahise ayiha umunwa atabaza abaturanyi n’inzego z’umutekano zari hafi aho kugeza ubwo Mvuyekure atawe muri yombi.

Uwo mwana wasambanyijwe ku gahato agerageza kuvuga ibyamubayeho agira ati: “Papa yarampamagaye ngo nze mu cyumba ambwire nk’uko byari bisanzwe ariko ngiye kubona mbona ansunikiye ku buriri ankuramo ikariso nari nambaye maze atangira kunkorera ibintu ku gitsina numvaga bimbabaza cyane”.

Mvuyekure akimara kuvugirizwa induru yahise asaba imbabazi nyina w’uwo mwana yasambanyaga ngo babihishire ariko undi amutera utwatsi. Kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana Mvuyekure afungiye yahakaniye itangazamakuru ko atigeze asambanya uwo mwana ku ngufu.

Avuga ko ibyo nyina w’umwana avuga ari ibintu by’ibihimbano gusa bigamije gutuma yigarurira imitungo yose bamaze gushakana kuva aho agereye muri urwo rugo bagatangira kubana nk’umugabo n’umugore.

Ubwo twateguraga iyi nkuru ubugenzacyaha bwa Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza bwari bugitegereje ibyavuye mu isuzuma ryakozwe n’ibitaro bya Nyanza kugira ngo hamenyekane niba koko icyo cyaha cyo gufata ku ngufu gifitiwe ibimenyetso simusiga.

Jean Pierre twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dore re isi irashize pe ubwo yinjiye nyina yinjira n’umwana abyaye? Birabaje rwose!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 20-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka