Nyanza: Babiri bafungiye ubufatanye mu gukuramo inda no gufatanwa ibikoresho bya gisirikare na polisi

Karenga Evariste w’imyaka 28 n’uwitwa Umutoniwase Fauziya w’imyaka 18 y’amavuko batuye mu mudugudu wa Rukandiro mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana bafunzwe bazira ubufatanye mu gukuramo inda no gufatanwa ibikoresho bitandukanye byibwe birimo ibya gisirikare na polisi.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yabataye muri yombi tariki 27/07/2013 nyuma y’amakuru yari yahawe n’abaturage ko mu rugo rwa Karenga Evariste haba habarizwa ibikoresho byibwe ndetse no kuba barakuyemo inda y’umwana bari batwite.

Ibikoresho bitandukanye byasanzwe muri urwo rugo birimo icyuma cyo kwa muganga bita Microscope, ipingu, isasu rya G3, umukandara n’ingofero bya Gisirikare, kashe ebyiri z’ishuli rya St Emmanuel Hanika ryo mu karere ka Nyanza ndetse n’urumogi rwari ruhinzwe munsi y’urwo rugo rwabo nk’uko polisi ikorera mu karere ka Nyanza ibivuga.

Bagejejwe kuri Polisi Station ya Busasamana ubwo bari bamaze gutabwa muri yombi.
Bagejejwe kuri Polisi Station ya Busasamana ubwo bari bamaze gutabwa muri yombi.

Hari n’andi makuru yabahwihwiswagaho ko baba barakuyemo inda y’umwana bari batwite nayo bashyize bayemerera polisi ko ari impamo.

Iyo nda y’umwana bari batwite bayivanyemo tariki 12/07/2013 n’uko umwana barangije bamuta mu musarane baryumaho ariko amakuru akomeza kugenda arushaho gucicikana mu gihe bo biyumvishaga ko ari ibanga riri hagati yabo.

Karenga Evariste yari ibereye se wabo Umutoniwase Fauziya nk’uko bitangazwa na polisi ndetse bikanashimangirwa n’abaturanyi b’urwo rugo hiyongereyeho na banyir’ubwite batawe muri yombi.

Ku bufatanye bw’abaturage na polisi urwo ruhinja rw’amezi 6 rwavanwe mu musarane n’uko rujyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo rukorerwe isuzumwa n’abaganga b’inzobere bo muri ibyo bitaro.

Nyuma yo guta muri yombi abo babyeyi gito Supt Jules Rutayisire ukuriye polisi mu karere ka Nyanza yakoranye inama n’abaturage abashimira uruhare bagize mu kuyishyikiriza amakuru arebana n’ibyo byaha.

Polisi yakoranye inama n'abaturage ibahamagarira gukomeza gukorana nayo mu kurwanya ibyaha bitandukanye.
Polisi yakoranye inama n’abaturage ibahamagarira gukomeza gukorana nayo mu kurwanya ibyaha bitandukanye.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza yongeye guhamagarira abaturage gukomeza gukorana n’urwego rwa polisi bakaruha amakuru ku kintu cyose kitagenda neza aho batuye naho bagenda kugira ngo abafite aho bahuriye nacyo bose batabwe muri yombi.

Mu Rwanda icyaha cyo gukuramo inda gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 200 nk’uko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu ngingo yacyo ya 162 ibivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Imbaraga REB ishyira muri ba Mentor nikore ibishoboka izishyire no muri ba mwarimu bahora imbere y’abana umunsi ku wundi.twiyamye REB ibitabo yishyurira ibigo by’amashuri kandi bajya gutegura ibizamini bya leta bagakoresha ibyo bashaka gusa kandi barajijishije ibigo bihitamo ibyo bakeneye.REB nigure ibitabo itatubajije itegure ibizamini mu bitabo boherereje (REB) maze batubaze umusaruro.Kandi ubucucice bw’abana ni bwinshi tugasabwa gutsindisha kdi ababidusaba abana babo biga mu ishuri ritarengeje 25pupils.kwimura byabaye automatic kandi mumashuri abana b’abayobozi bigamo siko biri.MOS Mathias usabwe gufata abana bose nk’abawe.widushuka ngo turarera ahubwo turahemukira URWANDA.wabaye nyamwanga iyo byavuye ,MOS Matias wize bapfa kwimura gusa ngo bereke amahanga ko bafite abanyeshuri benshi ku kigo ? muradutobera .ni muhe agaciro process yo kwimura umwana ava mu mwaka yari arimo yimukira mu wundi kuko bizadufasha.

KICURIRO yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

oh,turashize mwababyeyimwe uwose we warongoye umwana we oh,nako nababikuriye munda barabikora babahane bihanukiriye kuko bisigaye byarabaye akamenyero pe nimuhaguruke turwanye iryo shyano mu muryango nyarwanda nurukozasoni noneho ntanamutunze ngo barwubake barikwica abo babyara .

umubyeyi yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

Bahanwe nabandi batinye

epidusabe yanditse ku itariki ya: 28-07-2013  →  Musubize

Birababaje cyane!!!
Njye ubu ndibaza niryari abantu bazumva ko Kwica ikiremwa Muntu inzira byanyuramo zose bigaruka kuwabikoze ndetse n’ umuryango Nyarwanda Muri rusange
???Kuki abantu bagishakira ingirwabisubizo mu kwica uwo bataremye???Hakorwa iki ngo buri wese yumve mumutwe we ko kwica ari bibi??ubu se yabonaga uru ruhinja Imana yafunga amaso? iyo akimureka akiberahose ko yari yatinyutse kumusama?Ibi bibere abatumva iyi ntekerezo isomo Babyikuremo!kuko Imana ihora ihoze!
Imana idutabare!!!

uwimana jeanne yanditse ku itariki ya: 28-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka