Nyanza: Abanyeshuli bane ba COSTE Hanika bafashwe banywa Kanyanga

Abanyeshuli b’abahungu bane biga mu kigo cy’ishuli ryisumbuye rya Collège Saint Emmanuel Hanika mu karere ka Nyanza polisi yabafatiye mu rugo rw’umuturage ariho barimo kunywera ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Uko ari bane biyemerera ubwabo ko bari kumwe na bagenzi babo basangira iki kiyobyabwenge cya Kanyanga ariko abandi bakirukankana na ny’iri urwo rugo barimo witwa Mukasine Ingabire ubu ugikomeje gushakishwa nk’uko polisi ikorera mu karere ka Nyanza ibitangaza.

Umwe muri abo banyeshuri yiga mu mwaka wa Kane w’Ubukanishi (Mecanique), undi yiga mu mwaka wa 5 w’Ubwubatsi, undi yiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’icungamutungo hamwe n’uwiga mu mwaka gatanu ishami ry’ikoranabuhanga.

Kanyanga yafatanwe abanyeshuli ba COSTE Hanika.
Kanyanga yafatanwe abanyeshuli ba COSTE Hanika.

Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza ivuga ko kugira ngo aba banyeshuli batabwe muri yombi yabifashijwemo n’abaturage binyuze muri gahunda ya community policing aho bayigezaho amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.

Iyi Kanyaga barimo basangira yari mu ducupa twa African Gin indi iri mu mashashi no mu icupa rya Heineken ndetse bakarenzaho icupa ry’inzoga ryo mu bwoko bwa PRIMUS bagira ngo bajijishe.

AIP Vedaste Ruzigana ukuriye urwego rwa Community policing mu karere ka Nyanza ashima cyane umurava abaturage bakorana uyu murimo wo gukumira no kurwanya ibyaha akavuga ko amakuru yose ya ngombwa mu bijyanye n’umutekano baba bayabagejejeho.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu ku muntu wese uhamwe nogukoresha ibiyobyabwenge.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bana bigabiza ibisindisha batarahembwa ayabo, umunsi bahembwe hazacurwa iki? Ababyeyi babo nibatabare hakiri kare!

Niyonzima yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka