Nyamasheke: Umurambo w’umusore wataruwe mu ishyamba

Umurambo w’umusore witwa Hakizimana Josué wari ufite imyaka 19 y’amavuko wataruwe mu ishyamba rya Leta riri mu mudugudu wa Kibiko mu kagari ka Gitwe, umurenge wa Karambi wo mu karere ka Nyamasheke.

Uyu murambo wataruwe tariki 18/08/2013, ubonywe n’umugabo wari ugiye gutashya inkwi muri iryo shyamba ahagana saa yine za mu gitondo.

Ngo uretse agakomere gato kagaragaraga mu mpanga y’uwo murambo, nta kindi kimenyetso cyo gukomereka cyangwa kunigwa cyagaragaraga, ahubwo ngo iruhande rwawo hari icupa rinukamo umuti wica udukoko two ku mbuto bakunze kwita “simukombe”.

Iruhande rw’uwo murambo kandi ngo hari agahoro bita “najoro” bahiza ubwatsi bw’amatungo kandi uwo murambo wari utarangirika; nk’uko bitangazwa n’ababonye uwo murambo.

Uyu musore wataruwe yashizemo umwuka ngo hari hashize amezi arenga abiri atakiba mu rugo kwa mukuru we (wubatse) babanaga, dore ko ngo batagiraga ababyeyi kuko bitabye Imana. Umurambo w’uyu musore woherejwe ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni agahomamunwa! Izi mfu zidasobanutse zirimo ziragwira. Ejo twashyinguye mu irimbi ry’i Ngoma mu karere ka Huye umugabo w’imyaka 45 witwa Pascal wari umumotari. Yiciwe mu murenge wa Mukura na wo uri mu karere ka Huye. Abamubonye basanze na we nta gikomere afite usibye agakomere gato ku kaguru kandi aboheye ku giti apfukamye! Imana imuhe iruhuko ridashira. Iperereza ku bamwishe ngo ryaratangiyr. Polisi ikore iyo bwabaga izo nkorashyano zifatwe kandi zihanwe bikomeye.

Alias Mahoro yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Nimba yiyahuye intumbira bayikubite ikoni ijana

kamo yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka