Nyamasheke: Umugabo arekekwaho kwiba imashini ikurura amazi

Sahabu w’imyaka 20 wo mu mudugudu wa Rugeregere mu kagari ka Ngoma mu murenge wa Bushekeri ho mu karere ka Nyamasheke afungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo nyuma yo gufatanwa imashini ikurura amazi yari yibwe muri sosiyete y’Abashinwa.

Uyu mugabo yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyamasheke ku mugoroba wa tariki 05/08/2013 nyuma y’uko iyo mashini yari yibwe mu ijoro ribanziriza umunsi yafatiweho.

Iyi mashini yari yibwe muri sosiyete y’Abashinwa (China Road and Bridge Corporation) ikora umuhanda wa kaburimbo mu karere ka Nyamasheke, yakoreshwaga mu gukurura amazi mu kiyaga cya Kivu afasha mu koroshya ibikorwa byo gucukura no gutwara amabuye yifashishwa mu gukora uyu muhanda.

Iyi mashini yakoreshwaga mu gice cy’ikiyaga cya Kivu giherereye mu mudugudu wa Rugeregere, mu kagari ka Ngoma ko mu murenge wa Bushekeri.

Mu ijoro rishyira tariki 05/08/2013 ni bwo yibwe ariko Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyamasheke ikora iperereza baza kuyifatira kwa Sahabu wahise utabwa muri yombi akajya gufungwa.

Uyu mugabo Sahabu wafatanywe iyi mashini avuga ko atari we wayibye ahubwo ngo hari abandi bantu bayibye barayimubitsa.

Inzego zishinzwe umutekano ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane abantu bose bagize uruhare mu iyibwa ry’iyi mashini maze batabwe muri yombi kugira ngo bakurikiranwe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka