Nyamasheke: Ishyamba rya Nyungwe ryongeye gushya ubugira gatatu

Nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye igice cy’ishyamba rya Nyungwe giherereye mu murenge wa Bushekeri ubugira kabiri mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2013, yongeye kugaragara bwa gatatu ku mugoroba wa tariki 13/08/2013, mu mudugudu wa Kinzovu mu kagari ka Buvungira; hafi y’ahari hafashwe ubushize.

Uyu muriro wabashije kuzima mu gitondo cyo kuri uyu wa 14/08/2013 ku bufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo abaturage, ubuyobozi ndetse n’abashinzwe umutekano. Igikorwa cyo kuzimya uyu muriro cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa yine n’igice.

Abaturage b’umurenge wa Bushekeri bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’umurenge, ubwa Parike ya Nyungwe, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Ingabo ndetse na Polisi; babashije kuzimya uyu muriro mu gihe kitarambiranye nyuma y’uko bari bamaze kwishyira hamwe.

Uyu muriro wazimye hamaze gushya ahantu hagera kuri hegitare 3, nk’uko bitangazwa n’umurenge wa Bushekeri.

Ahahiye hashamikira ku hari hahiye ubushize ku matariki ya 5 na 6/08/2013 ariko hakaza kuzimywa n’abaturage. Uburyo bwakoreshejwe icyo gihe ni ubwo guharura bakora umukandara utandukanya ahashya n’ahadashya kugira ngo umuriro nuhagera ntubashe gukomeza ngo wambukiranye kuko ibyatsi biba byahashize (guca umuciro).

Amakuru aravuga ko mu gihe bazimyaga ubushize, hashobora kuba harabayeho igishyitsi cy’igiti cyari cyaguye cyambukiranya ahahiye n’ahatahiye, ari na cyo ngo gishobora kuba cyarihembereye kigakongeza ishyamba kuri iyi nshuro ya gatatu.

Mu gihe ku nshuro ebyiri za mbere, nta wabashije kumenya icyaba cyarateye izo nkongi z’umuriro, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bukomeza gusaba abaturage ko bakwiriye kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi y’umuriro yakwibasira amashyamba.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka