Nyamagabe: Yatemye umuntu ku manywa y’ihangu amuziza ko amurogera inka

Umugabo witwa Nzeyimana Fidele wo mu kagari ka Gasarenda ko mu murenge wa tare mu karere ka Nyamagabe yatemye umuturanyi we witwa Gasimba Vincent amushinja ko amurogera inka zikaramburura.

Uru rugomo Nzeyimana yarukoreye ahitwa mu Gasarenda kuwa Gatanu tariki 15/6/2012 ahagana mu musaha ya saa saba n’igice z’amanywa.
Gasimba uhakana ko atigeze na rimwe aroga inka z’uyu muturanyi we wari ugiye kumuhitana; ubu arwariye mu bitaro bya Kigeme.

Ubwo twamusangaga muri ibi bitaro, Gasimba yari apfutse mu mutwe no ku maboko ahari ibikomere by’umupanga yakubiswe na Nzeyimana.

Avugana imbaraga nke, Gasimba yatangarije Kigalitoday ko Nzeyimana yari yahereye kare amusaba ko bajyana akajya kumugurira inzoga ngo biyunge nyuma y’amakimbirane bari bafitanye.

Gasimba ngo yakomeje kumuhakanira kuko yabonaga hari ikindi amushakira kitari ukwiyunga, nyuma rero ngo Gasimba yibonye yaguye hasi Nzeyimana amuri hejuru ari kumutema, ati “ Nashidutse naguye hasi undi andi hejuru ari kuntemagura.”

Akimara gukora uru rugomo, Nzeyimana yahise atabwa muri yombi na polisi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Tare.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka