Nyamagabe: Umusore yatawe muri yombi atekeye umuntu umutwe

Ngwijabahizi Jean Claude w’imyaka 32 uvuga ko akomoka mu karere ka Kamonyi ariko akaba atuye mu mujyi wa Muhanga, yatawe muri yombi tariki 17/08/2013 mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe amaze gutekera umutwe umusore amwambura amafaranga ibihumbi 50.

Uyu musore (wari utekewe umutwe) yari avuye mu mujyi wa Kigali yerekeza mu murenge wa Gatare mu karere ka Nyamagabe ngo yatinze kubona imodoka muri gare ya Nyamagabe, n’uko ahura n’abagabo babiri bafatanyije kumujijisha umwe amwereka ko nawe yabuze imodoka naho undi abizeza bombi kubatwara, ariko akabasaba kubanza gushyira mafaranga bari bafite mu ibahasha.

Nyir’ugutekerwa umutwe ati “Yambwiye ko afite imodoka ariko ngo nimbanze muhe amafaranga kuko ngo mu nzira bariho gusaka kuko ngo hari amafaranga y’amakorano polisi yari ho gushakisha ndetse n’inzoga zitemewe! Ubwo ndayamuha, ayashyira mu ibahasha arampereza, hahita haza abagore baratwitegereza barambwira ngo: ‘ubwo ntiwahuye n’abatekamutwe?’ Ndebye mu ibahasha nsanga harimo ibuye..!”.

Uyu musore Ngwijabahizi yatawe muri yombi n’abo bagore babasanganye n’uwo yari ari gutekera umutwe. Umwe muri abo bagore yagize ati “Numva uko bavuga ndavuga nti bariya bantu wasanga ari abatekamutwe! Mbajije uriya muhungu ambwira ko abahaye amafaranga ubwo mpita mfata umwe ndamukomeza mpita mvuza induru…”.

Ngwijabahizi Jean Claude afungiye kuri station ya Polisi ya Gasaka.
Ngwijabahizi Jean Claude afungiye kuri station ya Polisi ya Gasaka.

Mu magambo ye, Ngwijabahizi wiyemera icyaha cye akanavuga ko amaze imyaka ine agikora yagize ati “Icyaha ndakemera kuko nafatiwe mu cyuho, sinirirwa ngorana”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe, SP Mutemura Prudence, avuga ko uriya mugabo aregwa ibyaha bibiri aribyo ubwambuzi bushukana buhanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku 300,000 kugeza ku 5,000,000.

Arashinjwa kandi gukwirakwiza ibiyobyabwenge gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri 3 n’ihazabu y’amafaranga 50,000 kugeza ku 500,000 kuko ngo yafatanywe n’agapfunyika k’urumogi.

SP Mutemura yagize ati “Ibi biragaragaza ko inyigisho duha abaturage bazumva bakanazishyira mu bikorwa, tukaba tunabashimira ko ari bo bagize uruhare mu gufatwa k’uyu mugabo”.

Uyu muyobozi yashimiye abatuye Nyamagabe by’umwihariko abagore bafashe uriya mushukanyi kuko ngo ibyo bigaragaza ko abaturage bumva neza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho,tubashimiye kubwo kuba mutugezaho amakuru atandukanye ariko ni uko mutajya mutwereka abo bahemu kugirango biridwe dore uwo ntagaragara!

Alias yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka