Nyamagabe: Umuhungu n’umukobwa batawe muri yombi bariganya abaturage biyise abakozi ba Airtel

Mutangana Fred w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu kerere ka Nyarugenge na Uwimana Claudine w’imyaka 20 wo mu karere ka Kicukiro, bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka iri mu Murenge wa Gasaka kuva tariki 19/09/2013 bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bukoresheje amayeri.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Nyamagabe butangaza ko aba bombi biyise abakozi ba Sosiyete y’itumanaho ya Airtel bakajya mu mirenge ya Kitabi na Uwinkingi yo mu karere ka Nyamagabe, bakabeshya abaturage ko bashaka abantu babakorera ibikorwa by’ubucuruzi ariko ko hari icyo nabo basabwa.

Uyu musore na mugenzi we ngo basabaga ushaka gukorana nabo ubucuruzi ko agomba kukugura Simukadi (Simcard) za Airtel bagurishaga ku mafaranga 1000 y’u Rwanda imwe imwe mu gihe ubusanzwe igura amafaranga 500, bakaba baratawe muri yombi bamaze guha abantu babiri simukadi z’amafaranga ibihumbi 70, ariko ngo aya mafaranga yasubijwe ba nyirayo.

Nyuma yo kwemera gukorana nabo, babwiraga umucuruzi ko azabona inyungu yo gusigirwa amarangi aranga Airtel ku nzu akoreramo yaba atari iye bakamuha amarangi akayakoresha icyo ashaka, bakamuha umutaka ndetse n’ibindi byangombwa bimufasha gucuruza ibikorwa byayo, ndetse bakanamuha igihembo kingana n’ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe ikomeza itangaza ko aba bantu bashakaga kwambura abaturage bababeshye batawe muri yombi kubera amakuru bahawe n’abaturage.

Ikomeza isaba abaturage gushishoza bakamenya ushaka kubarya utwabo, umuntu uzanye ibintu batamenyereye iwabo bakamusaba ibyangombwa bye n’iby’umukoresha byaba ngombwa bakamugeza ku buyobozi bw’ibanze bubegereye, ndetse bakanatanga amakuru ku nzego z’umutekano ku gihe kugira ngo zibikurikirane.

Baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa ingingo ya 318 iteganya igihano cy’igifungo cy’imyaka kuva kuri itatu kugeza kuri itanu, n’ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu kugeza ku 10.

Kugeza ubu Polisi iri kuzuza ibisabwa kugira ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha nabwo buzabashyikirize urukiko.

Twagerageje kuvugana n’abahagarariye Airtel mu karere ka Huye na Nyamagabe, ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru byari bitaradukundira.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyo bageze muri gereza nibwo bahakura ubumenyi bwinshi buzabafashaguhanga imirimo bamaze gufungurwa mbese bagiye mwishuri.umuntu ufunguwe azana ubumenyeburuta uvuye muri kaminuza

ntezanas yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

twihangira imirimo police ikitambika ariko ni hahandi biragenda biza kuko iyo badufunze twunguka byinshi cyane tuzaruhanya na burya bwa ryari

mwami yanditse ku itariki ya: 22-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka