Nyagatare: Batandatu bahitanywe n’impanuka
Abantu 6 harimo n’abanyeshuli 2 nibo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana, bazize impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yabereye mu kagali ka Musenyi umurenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’igicamunsi cya tariki 11/08/2013, ngo yatewe n’umuvuduko ukabije hiyongeraho no guturika ipine ry’inyuma iburyo, maze uwari uyitwaye witwa Kayitare Medard ananirwa kuyigumisha mu muhanda ahubwo ikibirindura incuro ebyiri.
Iyi modoka yaturukaga i Kigali igana i Nyagatare, ngo yari itwaye abantu 19 bikekwa ko harimo abanyeshuli 6 dore ko basubiraga ku mashuli bava mu biruhuko.
Uretse abitabye Imana, hari abandi bane boherejwe mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK), abandi 9 bakaba bagikurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Nyagatare.
Amakuru aturuka mu bitaro bya Nyagatare, avuga ko impanuka ikimara kuba abantu 5 aribo bahise bitaba Imana, undi umwe yitaba Imana akitabwaho. Abanyeshuli bitabye Imana bose ngo bigaga ku ishuli ritoza umwuga w’uburezi rya Matimba (TTC Matimba).
Umukecuru twasanze ahabereye iyi mpanuka yagize ati “ Ni agahinda. Ikibabaje nuko abashoferi batitondera umuvuduko iyo babonye abagenzi. Bose biriwe bagenda nk’abasazi kubera abagenzi babaye benshi harimo n’abanyeshuri bari gusubira ku mashuri”.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dukwiriye gukora tutikoresheje mubyodukora.