Ngoma: Umusore na nyina basanzwe mu nzu bishwe

Nyiramuhire William w’imyaka 64 n’umuhungu we Neri Willison w’imyaka 24 bari batuye mu murenge wa Rukira, akagali ka Buriba umudugudu wa Rugaragara mu gitondo cyo kuwa 18/08/2013 basanzwe munzu bishwe n’abantu bataramenyekana.

Abantu batanu barimo n’umuhungu we bita Hamido bari mu maboko ya Polisi bakekwaho kwica abo bantu. Bose bahakana icyaha.

Uyu muhungu uri mu maboko ya police station ya Kibungo,yari yarashatse umugore akaba yari atuye nko muri kilometro ebyiri uvuye kwa nyakwigendera nyina.

Iperereza riracyakomeje, gusa ngo icyatumye abo bafatwa nuko uwo muhungu ngo atavugaga rumwe na nyina kuva aho se apfiriye ndetse ngo ku mugoroba w’ijoro ryabereyemo ubwo bwicanyi ngo bakaba barabonye abo bantu batanu basangira inzoga ahantu hihishe.

Hari amakuru avuga ko uyu muhungu batavugaga rumwe na nyina kuko ngo nyina yaba yatoneshaga Neri (wishwe) kuva aho se apfiriye ngo bikaba ari byo byatumye ahita ashaka umugore.

Ikigaragaza ko ngo batumvikanaga na nyina ngo nuko ntawasuraga undi yaba Hamido cyangwa nyina ngo kuva aho ashakiye ntibasuranaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Buriba ibi byabereyemo, Ndacyayisenga Emilien, yavuze ko urupfu rw’abo bantu rwamenyekanye mugitondo cyo kuwa 18/08/2013, bigaragara ko bicishijwe intwaro gakondo nk’amafuni n’ibyuma.

Nubwo impfu nkizi zitari zasanzwe muri aka kagali nkuko umuyobozi wako abivuga, ubwicanyi mu bavandimwe n’ababyeyi bwari bukunze kugaragara hirya no hino mu gihugu aho ngo baba bapfa imitungo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka