Musanze: Abasivile 28 basoje amahugurwa ku gucunga umutekano
Abasivile 28 baturuka mu bihugu 10 bya Afurika, basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri yaberaga i Nyakinama mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/10/2012, aho bigaga ibijyanye n’uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.
Bamwe mu basoje aya mahugurwa, bavuze ko ubumenyi bavanyemo buzabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kandi ko biteguye gukora neza inshingazo zijyanye n’ubutumwa bw’amahoro aho ariho hose hari imvururu muri Afurika.
Deogratias Nzabonimpa, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko bahuguwe ku buryo umuturage usanzwe akorana n’umupolisi cyangwa umusirikare mu bijyanye no kubungabunga no kugarura amahoro.
Parfait Gahamanyi, umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFET), yasabye abahawe amahugurwa gushyira mu bikorwa ibyo bize, bikabafasha mu butumwa bw’amahoro butandukanye bazoherezwamo n’ibihugu byabo.
Aya mahugurwa yamaze ibyumweru bibiri, yitabiriwe n’abaturuka mu bihugu 10, aribyo Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani y’Amajyepfo na Uganda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nizere ko badahabwa amahugurwa nk’interahamwe; dore ko iryo rindwa ry’umutekano n’abasiviri byadukozeho.
Buri muntu ajye akora akazi ke, abapolisi barinde umutekano, abasiviri nabo bateze igihugu imbere mu zindi nzego!