Musanze: Abantu babiri bagonzwe na Bus nini ya KBS barakomereka bikomeye

Bus nini ya sosiyete Kigali Bus Service (KBS) itwara abantu yagonze abantu babiri ahitwa Karwasa mu murenge wa Gacaca, mu karere ka Musanze, barakomereka bikomeye nayo ihita ita umuhanda ijya munsi yawo.

Saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa kabiri tariki 26/06/2012, Bus ya KBS yaturukaga mu mujyi wa Musanze igana mu Cyanika mu karere ka Burera yabisikanye na Taxi Mini Bus yaganaga i Musanze ivuye Cyanika maze ihita igonga abantu babiri bari bahagaze iruhande rw’umuhanda.

Bus ya KBS yazamutse ifite umuvuduko mwinshi maze ibonye igiye gukubitana na Taxi irayikatira ihita igonga umunyegare waruhagaze ku ruhande rw’umuhanda ndetse n’umukobwa nawe wari uri hafi y’umuhanda; nk’uko Bimenyimana Alphonse wiboneye neza iyo mpanuka iba abisobanura.

Abo bantu bagonzwe bakomeretse bikomeye bahita bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri. Bus yabagonze yahise ita umuhanda ijya munsi yawo ariko abagenzi bari bayirimo bo ntacyo babaye.

Bus ya KBS yataye umuhanda igwa munsi yawo.
Bus ya KBS yataye umuhanda igwa munsi yawo.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga aho impanuka yabereye yasanze Bus ya KBS ifite nimero za puraki RAB932Y yagonze abo bantu iri munsi y’umuhanda ihagaze (ariko bagiye kuyihakura), aho yari yanagonze ibiti ndetse n’amabuye bikikije imirima iri hafi y’umuhanda.

Igare umunyegare wagonzwe yari atwaye naryo ryari riri hepfo y’umuhanda ryagoramye, rirambitse iruhande rw’ibijumba uwo munyegare yari ahetse.

Abandi babonye iyo mpanuka iba bavuga ko bus ya KBS yari ifite umuvuduko mwinshi bakurikije uburyo yagonze abo bantu yarangiza nayo igahita ita umuhanda ikagwa hepfo yawo.

Igare ryari ripakiye ibijumba birameneka ndetse n'umupine w'imbere uragorama.
Igare ryari ripakiye ibijumba birameneka ndetse n’umupine w’imbere uragorama.

Umuhanda wa Musanze-Cyanika ni muto mu bugari ku buryo nta n’ahantu hagenewe abanyamaguru hagaragara. Ibyo bituma abanyamaguru bawukoresha bagendera mu muhanda rwagati.

Abashoferi batandukanye bakoresha uwo muhanda bavuga ko abaturiye uwo muhanda usanga batawukoresha uko bikwiye kuko bagendera ahagenewe kugenda imodoka.

Umuhanda Musanze-Cyanika ubamo abagenzi benshi. Uwo muhanda ugana ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda uri mu Cyanika. Sosiyete itwara abantu ya KBS ifiteyo imodoka zitwara abantu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

gusa musengere imiryango yabo nakund,kandi driva mumubabarire hari aba ya kijije...bibaho kandi na kigali accident ziraba...

amanda yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

Aba bagonzwe bamaze kwitaba Imana. Uyu muhanda muzawukuramo inda y’akabati. Kigali mwahabuze abantu mutwara, none mugiye gushaka abo kugonga? Birababaje cyane!!!

Fabrice yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Banywanyi banjye ba KBS, nimucunge marembe marembe,ako Virunga yataye wagatoragura ukakikoreza.
Muzabanze mubaze uriya mwana wo mumajyaruguru.Mwagarutse hano iwacu i Kigali ko tubakeneye,muri kino kucyumweru mugize impanuka eshatu; Kuwa gatandatu,ejo hashize, none nuyu munsi mu mumuhanda wa Cyanika??????????????????

ahorukomeye yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

ligne ya Cyanika nta amafaranga abamo mushatse mwazigarura kigali.

yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Manager wa KBS abyigeho neza kuko iyi ligne iramucyura kuko ibyo bazangiza bizaruta ayo bazinjiza.

UMUGENZI 2 yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka