Muhanga: Umugabo yafashe umugore we asambanira iwe ahita amwica

Rutakajyanye Pollinaire utuye mu mudugudu wa Gitega mu kagari ka Ngaru mu murenge wa Nyarusange ho mu karere ka Muhanga, yivuganye umugore we witwa Nirere Resturda amutemye mu mutwe.

Nk’uko uyu mugabo w’imyaka 33 abitangaza ngo tariki 13/02/2013, ku gicamunsi yagiye mu kabari ku gasanteri k’aho batuye ahana gahunda n’umugore we Nirere w’imyaka 25 ko aza kuhamusanga bagasangira icupa rimwe.

Uyu mugore akihagera ngo basangiye bose bageraho barahembuka kugeza n’ubwo basinze. Umugore yagezeho ajya hanze kuruka nibwo yahahuriraga n’umugabo witwa Valens Rushondo ahita amucyura mu rugo rwa Rutakajyanye na Nirere.

Mu masaha ya saa tanu z’ijoro, uyu mugabo ngo yamenye ko umugore we yatahanye n’undi mu gabo iwe maze ageze mu rugo arakomanga banga kumufungurira nibwo yahise aca urugi asanga umugabo n’umugore bambaye ubusa bombi bamaze gusambana.

Akinjira mu nzu yakubitanye n’umugore kuko umugabo bari kumwe yari yihishe inyuma y’urugi maze ahita akubita umupanga mu mutwe umugore we. Avuga ko yamukubise umupanga azi ko ari umugabo akubise. Uyu mugore yahise apfa ako kanya umugabo ahita ahunga.

Rutakajyanye amaze gufatwa na Polisi kuri uyu wa 14/02/2013
Rutakajyanye amaze gufatwa na Polisi kuri uyu wa 14/02/2013

Rutakajyanye avuga ko mu busanzwe uyu mugore we yari asanzwe afitanye umwana n’uyu mugabo yabafatanye kuko ngo ari we wamubanje kumubyarira cyane ko nta n’undi mwana uyu mugore yari yakabyara.

Uyu mugabo akomeza avuga ko n’ubusanzwe yari azi neza ko umugore we yamucaga inyuma agasambana n’umugabo bafitanye umwana. Rutakajyanye na Nirere nubwo babanaga bamaranye imyaka ine ntabwo bari barasezeranye byemewe n’amategeko.

Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri station ya polisi ya Nyamabuye ho muri aka karere ka Muhanga.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Spt Gashagaza Hubert, ngo kuba hakigaragara imiryango ibana bitemewe n’amategeko ni kimwe mu bikurura amakimbirane mu ngo. Ikindi avuga gikurura amakimbirane mu ngo ajya avamo n’impfu za hato na hato ni ikibazo cy’abantu bapfa imitungo.

Akaba asaba kandi abaturage ko bajya batanga amakuru ku gihe ibyaha bitaraba cyane cyane ku ngo zifitanye ibibazo.

Ubu bwicanyi buje nyuma y’aho, polisi mu karere ka Muhanga ifatanije na bamwe mu bayobozi mu murenge wa Shyogwe, basuye ingo zibanye nabi muri aka karere tariki 13/02/2012.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Genda Rwanda warakubititse,ariko se amaherezo y’imfu mu bashakanye ni ayahe? Ese nta kuntu Leta yasuzuma neza impamvu nyamukuru zaba zituma abantu bashakanye baba barakajije umurego mu kwicana muri ibi bihe ,ikareba niba yo nta ruhare ibifitemo igashaka ibisubizo.

Solomon yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

ariko noneho aho isi igeze iratangaje pe !abadamu bakwiye kwikubita agashyi bitihi se abatararushinga tukifata kuko uru rugamba ni indyankurye!ntibikwiye aya ni amahano.

shakur yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

ariko noneho aho isi igeze iratangaje pe !abadamu bakwiye kwikubita agashyi bitihi se abatararushinga tukifata kuko uru rugamba ni indyankurye!ntibikwiye aya ni amahano.

SHAKUR yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

IGITSINA NI CYIBI
BIRABABAJE GUPFA UMAZE GUSAMBANA
NDAHAMYA NEZA KO URIYA MUGORE AZAJYA MU MURIRO
SAWA- BOSE NIBAKOMEZE KWIHANGANIRA IBIHANO BY’UWITEKA

RUKARAGAMPIRI RWA SENDASHONGA yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

birababaje bagore nimwisubireho

cyprien yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

iyo commentaire ya Police ntaho ihuriye n’icyaha cyabaye.

kacute yanditse ku itariki ya: 15-02-2013  →  Musubize

isi igeze ku musozo aho umugabo yica uwo bashakanye

MSA yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka