Muhanga: Hafungiye umukobwa wibye umwana w’amezi atatu ngo ajye amusabirisha

Ku ishami (station) rya polisi rya Nyamabuye mu karere ka Muhanga hafungiye umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko azira kuba yaribye umwana w’amezi atatu ashaka kujya amwifashisha mu gusabiriza.

Uyu mukobwa wo mu mudugudu wa Gatare mu kagari ka Kinini mu murenge wa Shyogwe yibye uyu mwana tariki 18/09/2013 ubwo yari yajyanye na nyina mu ishyamaba gutora inkwi maze ahita aterura umwana w’uyu mugore aramutwara.

Uyu mubyeyi w’imyaka 26 yakomeje gushakisha umwana we ndetse ngo anahangayitse cyane ariko ntiyabasha kumubona kugeza ubwo uyu mukobwa yazaga gufatirwa aho yari yatangiye gusabiriza yitwaje uyu mwana.

Kimwe mu byatumye uyu mukobwa afatwa n’ubwo aho yari ari nta bari bamuzi, ngo ni uyu mwana yari yitwaje watumye abamufashe batanga amakuru kuko babonaga umwana atari uwe.

Hashize iminsi ine ni ukuvuga ku itariki ya 22 Nzeli 2013 nibwo uyu mukobwa yatawe muri yombi. Nubwo uyu mukobwa yibye uyu mwana ngo ntabwo yigeze amwicisha inzara kuko mubyo yabonaga yamuguriraga amata akamuha kuburyo ngo basanze nta kibazo gikomeye yahuye nacyo.

Ndejeje atangaza ko basanze uyu mukobwa Mugeni asa n’ufite ikibazo mu mutwe kandi ngo na nyina umubyara asanzwe afite iki kibazo cyo mu mutwe.
Kuri ubu uyu mukobwa afungiye kuri polisi ya Nyamabuye ariko ngo ashobora kuzajyanwa kuvuzwa ku ivuriro ry’indwara zo mu mutwe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka