Kirehe: Inka 8 zakubiswe n’inkuba zihita zipfa

Inka 8 za Nkurikiyinka Andrew alias Mucanga zishwe n’inkuba ubwo hagwaga imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga mu mudugudu wa Nyabimuri, akagari ka Kagese, umurenge wa Nasho mu karere ka Kirehe saa tanu z’amanywa tariki 24/06/2012.

Iyi mvura iguye mu gihe muri uyu murenge hari hamaze iminsi izuba rimeze nabi ikaba yaranaguye itunguranguranye dore ko nubu izuba ryahise ryongera rikaka ku buryo utamenya ko imvura yaguye; nk’uko bitangazwa n’ umuyobozi w’umurenge wa Nasho ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka