Kirehe: Abakozi batanu bafunzwe bakekwaho gukoresha impamyabumenyi mpimbano

Abakozi batanu bakoreraga mu karere ka Kirehe bafunzwe bakekwaho gutunga impamyabumenyi z’impimbano bakaba bari bamaze mu kazi igihe kirekire bazikoresha.

Abakozi bafunzwe barimo Iragaba Félix uyobora umurenge wa Gahara, Nsabimana Desiré ushinzwe amakoperative mu karere, Nkundimana Faustin ushinzwe amakoperative mu murenge wa Gatore, Uwamahoro Antoinette na Muhirwa Francois bose bakoraga ubuganga ku kigo nderabuzima cya Mahama.

Aba bakozi ntabwo bagaragaye ku urutonde rw’abantu bize hanze y’igihugu bahawe icyo bise equivalent ni ukuvuga icyemezo cyemeza ko umuntu aba yarize hanze ariko ko yarangije kaminuza. Urwo rutonde rwasohowe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana ibijyanye n’impamyabumenyi (National Council for High Education).

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba, Supt. Benoit Nsengiyumva, yadutangarije ko aba bakozi kuri ubu boherejwe mu maboko ya parike ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma usibye umukozi umwe wafashwe uyu munsi Nsabimana Desiré ukiri mu bugenzacyaha bwa sitasiyo ya Kirehe.

Uyu muvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba avuga ko aba bose bagomba gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba koko barengana, akaba akangurira ibigo bitanga akazi ko bajya babanza kureba ibyangombwa batanga ko impamyabumenyi arizo atari impimbano bakabona gutanga akazi.

Supt. Benoit Nsengiyumva yakomeje avuga ko nibahamwa n’icyaha bazahanishwa n’ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, bazafungwa imyaka itanu kugera kuri irindwi bagacibwa n’amande y’ibihumbi 300 kugera kuri miliyoni eshatu.

Uyu muvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba arakangurira Abanyarwanda muri rusange gutanga amakuru ku bo baba bakeka ko bafite impamyabumenyi z’impimbano mu rwego rwo guca amanyanga mu kazi.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Icyifuzo cyafasha kurwanya gutanga akazi ku batagakwiye nasabaga KO ibizami byajya bitangwa kare abakoze bagahita bakosorerwaho bagataha bamenye amanota yabo hazwi abatsindiye akazi nta gusigara bikosorwa nyuma niho haboneka guha akazi abatagakwiye

Izina ni Dusabimana Esther yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

Nukuri mutuvuganire ibintu byo kudeposant online Ku mbuga za mifotra biragoranye gusa nibyiza ariko bisa nkibitarateguwe neza ubiziyaturangira uburyo bikorwa kuko bagutegeka gufungura account wayishyiramo bakayanga nukuri kugitekerezo bazakoreshe email de recruitment byadufasha murakoze bavugizi barubanda!

Habiryayo jeanpierre yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

Ni mumfashe bavandimwe iyo umuntu ahohotewe hakagira ibimenyetso bisibangana bitewe nubuyobozi bwamurangaranye bigenda gute ?? Ese bibabirangiriye aho? Ese uwa bikoze iyo aryamye uwahohotewe ubuyobozi bukamwohereza wenyine muri police no kwa muganga ibyo murumva ari ukuri?

NIYIBIZI yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

ni agasuzuguro mu rwanda hoc wayobora utariz kd dusaziy mubushomer na degree zacu zishaj wap gs turashimy kubwibihan mwabahay nyamugal turikumwe

Emmanuel Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

sha Imana yakoze ibitangaza Iragaba yarawurokotse ubwo urazi uburoko ribara uwariraye

niyoyitajeanmarie yanditse ku itariki ya: 4-01-2016  →  Musubize

Baze mu GAKENKE barebe abaforomo bahari,NTIYIGEZE MURI SECONDIRE ariko afite A2 kandi ahemberwa. Nzi abagera kuri 15 bameze nkawe.Wagira ute? bagutereremo??

Ndabazi jp yanditse ku itariki ya: 29-07-2013  →  Musubize

NONE SE KO NUMVA NGO HARI ABASHINZWE KWIGA NO GUSESENGURA DOSSIERS,I KIREHE NTABAHABA MU RWEGO RWO GUKUMIRA IBYAHA? IZO NI INGARUKA ZO KUDAHA AKAZI ABAGAKWIYE,BASHAKA RUSWA GUSA.KIREHE,RWAMAGANA,GATSIBO,NYAGATARE,NYARUGURU,KAMONYI,MUGABANYE RUSWA N’AMANYANGA.

KAYIRA yanditse ku itariki ya: 20-04-2013  →  Musubize

Ahhhhh mwitonde barahari benshi nge mperutse kubona umuntu w’umugabo ufite diplome ya A2 infirimiere ya Rwamagana kandi kuva infirimiere ya Rwamagana yabaho ntiyigeze yigisha abahungu naramubajije ariko anyuka inabi ndamwihorera akora mukigonderabuzima kimwe muri Kirehe nimwibaze namwe umuntu uvura abantu nta Diplome

KAJANGWE Patrick yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

EHEEEEEEEEEEEEEE,KO BIBABAJE,ESE HARI IKIGO GISHINZWE GUSUZUMA IMPAMYA BUMENYI ?NTIBYOROSHYE KABISA

king_carlos yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Sha babavuze kera cyane uriya desire, nta kundi n’ibihangane kuko ubutabera buzagaragaza niba ari abere.Gusa Iragaba yakoraga neza cyane ku buryo utapfa no gukeka ko yari adafite impamyabumenyi.

yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Sha babavuze kera, nta kundi n’ibihangane kuko ubutabera buzagaragaza niba ari abere.Gusa Iragaba yakoraga neza cyane ku buryo utapfa no gukeka ko yari adafite impamyabumenyi.

Bucyanayandi Jean Claude yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka