Kirehe: Abagabo batatu n’umugore bafatanywe ibiro 120 by’urumogi

Abagabo batatu n’umugore umwe bafunzwe bazira gufatanywa ibiro 120 by’urumogi. Bafatiwe ahitwa mu Rukizi mu karere ka Kirehe mu ijoro rya tariki 23/06/2012 bapakiye urumogi hagati mu bitoki bari batwaye mu modoka ya Daihatsu.

Umushoferi w’iyo modoka ifite purake RAC 54C, Uwamahoro Aberi, avuga ko bapakira ibitoki atari azi ko bapakiyemo n’urumogi kuko we yari yibereye mu gasantire ategereje ko bapakira ibitoki birangiye ahita atwara imodoka.

Twizeyumuremyi Innocent, kigingi w’imodoka we avuga ko bari baguriye umushoferi nuko bapakira urumogi atabizi kuko barupakiye adahari we aza aje gutwara azi ko atwaye ibitoki gusa. Twizeyumuremyi akomeza avuga ko iyo bageze aho bapakururira nabwo abipakurura umushoferi yagiye kuko nawe imodoka ayizi.

Uru rumogi barukuye kwa Nsabimana Jean Claude utuye i Nyabigega mu karere ka Kirehe nawe uvuga ko yaruhawe n’umuntu witwa Nzeyimana utuye ahitwa Gasenyi hafi y’igihugu cya Tanzaniya.

Abari mu modoka yafashwe ipakiye ibiro 120 by'urumogi hagati mu bitoki.
Abari mu modoka yafashwe ipakiye ibiro 120 by’urumogi hagati mu bitoki.

Uwamahoro Aberi na Twizeyimana Innocent bakomoka mu karere ka Kamonyi bakaba bari kumwe n’umudamu witwa Muhozutume Brigitte nawe wo muri Kamonyi wavuze ko we yari aje gushaka aho azajya arangura inyanya akajya azitwara i Kigali.

Muhozutume avuga ko nta bintu by’urumogi yari azi ko bapakiye kandi ko ari ubwa mbere yari ageze Kirehe.

Ubuyobizi bwa polisi ya Kirehe bukomeje guhashya ibiyobyabwenge aho byaba biri hose mu karere.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka