Kiramuruzi: Bugingo yivuganye umugore we amutemye

Bugingo Augustin w’imyaka 58 utuye mu Mudugudu wa Nyamarebe, akagari ka Gakenke, umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo yatawe muri yombi tariki 26/08/2013 akekwaho kwica umugore we witwa Mukakarangwa nawe w’imyaka 53 amutemye.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuze ko uyu muryango wahoraga urangwamo amakimbirane kuko ngo uyu mugabo yigeze gufungwa akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, afunguwe akajya ahora atoteza umugore amubwira ko hari umugabo wari waramwinjiye ubwo yari afunze.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo, Chief Spt Jhonson Sesonga, yatangaje ko uyu mugabo akimara gukora ibi Polisi yamukurikiranye isanga yari yanyweye ibiyobyabwenjye.

Ati: “Tuboneyeho umwanya wo gushishikariza baturage bo mu Karere ka Gatsibo kurushaho kwirinda ibiyobyabwenjye, babona ababikoresha ndetse n’ababicuruza bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano”.

Uyu mugabo ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramurizi, umurambo w’uyu mugore wo ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya bikuru bya Kiramuruzi. Mukakarangwa asize abana batanu barimo abakobwa batatu n’abahungu babiri.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BIRAKABIJE’NTAMUNYARWANDA WARUKWIYE KUBA AGIFATA UMUHORO NGO ATEME MUGENZIWE NYUMA Y’IBYABAYE 1994.RETA IZASUBIZEHO IGIHANO CY’URUPFU K’UMUNTU UGITINYUKA GUFATA UMUHORO NGWA TEME MUGENZIWE.

ISHIMWE SYLVAIN yanditse ku itariki ya: 28-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka