Kayonza: Amashuri abiri yibwe ibikoresho n’abantu bataramenyekana

Ishuri ribanza rya Shyogo n’irya Kayonza Modern Secondary School yo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza yibwe ibikoresho by’ishuri n’abantu bataramenyekana mu ijoro rishyira tariki 07/08/2013.

Mu ishuri ribanza rya Shyogo abajura bishe urugi batwara ikarito yuzuye ingwa, amaradiyo abiri n’umupira wo gukina.

Banagiye mu ishuri rya Kayonza Modern Secondary School bica inzugi zose z’ibiro bibamo mudasobwa ngendanwa (laptop) ebyiri, mudasobwa nini (desktop) eshanu n’icyuma cy’umuziki (Mixer), nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirana, Bizimana Claude yabidutangarije.

Ubwo ayo mashuri yombi yibwaga abazamu bayarinda bari bahari, ariko ngo nta mujura babonye, dore ko na bo ngo bamenye ko amashuri yibwe ibikoresho mu gitondo. Abo bazamu bafashwe bajyanwa kuri polisi kugira ngo bakorweho iperereza kuri ubwo bujura bwakorewe amashuri barindaga.

Ishuri rya Kayonza Modern Secondary School ryibwe mudaslobwa 7 n'icyuma cy'umuziki.
Ishuri rya Kayonza Modern Secondary School ryibwe mudaslobwa 7 n’icyuma cy’umuziki.

Abo bajura ntibarafatwa kugeza ubu nk’uko uwo muyobozi yakomeje abidutangariza. Mu gukingura inzugi abo bajura ngo bifashishije ibyuma bifungishwa amapine y’imodoka.

Ati “Bazanaga cya cyuma bafungisha amapine y’imodoka, kubera ko inzugi ziba zifungiye inyuma bagacengezamo bakegura, urugi rugahita rukinguka”.

Abaturage bo mu murenge wa Nyamirama basabwe gukaza amarondo kandi bakagira uruhare mu kwicungira umutekano. Baranasabwa gutungira agatoki inzego z’umutekano umuntu wese batazi baba bakemanga, kuko aba ashobora guhungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo igihe icyo ari cyo cyose.

Polisi ikorera mu karere ka Kayonza iracyakora iperereza kuri ubwo bujura.

Ubujura buciye icyuho bwaherukaga kuba mu karere ka Kayonza bwabaye mu kwezi kwa 05/2013, aho abajura bateye ingo ebyiri mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange bashaka amafaranga muri izo ngo bagasiga batemesheje imihoro ba nyirazo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka