Karongi: Umuntu watwikaga amakara yatwiste ishyamba rya hegitari 2,5

Mu ijoro rya tariki 26/07/2013 mu mudugudu wa Kigogwe, akagari ka Nyarusanga, umurenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi, ishyamba ringana na hegitari 2,5 ryafashwe n’inkongi y’umuriro yatewe n’umuntu wari urimo gutwika amakara mu murenge wa Gitesi.

Nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwankuba Kuzabaganwa Vedaste, iryo shyamba ry’abaturage ringana na hegitari 2,5 ryatwitswe n’umugabo witwa Kazungu wari urimo gutwika amakara y’uwitwa Ngiruwonsanga Simon, wo mu kagari ka Kanunga, umurenge wa Gitesi uhana imbibi n’uwa Rwankuba.

Uwo Kazungu ngo yari arimo gutwika amakara, igihe agiye kwarura amakara ibishirira birataruka bifata ibyatsi byumye hafi aho, noneho abuze uko abigenza ajya no gutwika haruguru y’umuhanda mu murenge wa Rwankuba, agira ngo ayobye uburari ko ari ho haturutse umuriro.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwankuba buvuga ko abaturage babonye kazungu baramuhamagara ngo aze abafashe kuzimya, aho kuza ahubwo arirukanka arabacika. Na n’ubu aracyashakishwa ngo ashyikirizwe Police imukanire urumukwiye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka