Karongi: Babili barafunze baregwa gukoresha impushya mpimbano

Abagabo babili bo mu turere twa Rutsiro na Rubavu bafungiye kuri station ya Police mu karere ka Karongi, nyuma yo gufatwa bagerageza gukora ibizamini by’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bakoresheje impunshya z’agateganyo z’impimbano.

Abo bagabo batawe muri yombi tariki 20/08/2013 mu mujyi wa Karongi, aho Ishami rya Police rishinzwe umutekano mu muhanda (Traffic Police) ryari ryaje gukoresha ibizamini by’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Nubwo tutabashije kumenya amazina yabo, Police iravuga ko amazina ari kuri izo mpushya atari ayabo. Imwe yanditseho Nzamwita Paciphique wo mu karere ka Rubavu, indi iriho Uwiringiyimana David wo mu karere ka Rutsiro.

Umuvugizi wa Traffic Police, Superintendent Ndushabandi JMV avuga ko Police y’u Rwanda ifite ikoranabuhanga kabuhariwe mu gutahura bene ubwo bujura, ari naryo ryabafashije guta muri yombi bariya bagabo babili.

Izi mpushya zafatanwe abagabo baje gukora ikizami cya permis de conduire ariko ngo ntaho zanditse muri Polisi.
Izi mpushya zafatanwe abagabo baje gukora ikizami cya permis de conduire ariko ngo ntaho zanditse muri Polisi.

Mu kiganiro kuri telefone na Kigali Today, Superintendent Ndushabandi yavuze ko iyo uruhushya ari uruhimbano na code yarwo iba ari impimbano kuko ntaho iba yanditse muri Traffic Police. Abatawe muri yombi rero ngo bababajije code basanga izo bafite ntaho zihuriye n’izanditse ku rutonde rw’abaje gukora ibizamini.

Icyaha abo bagabo bashinjwa gihanwa n’itegeko rihana abakoresha inyandiko mpimbano mu ngingo yaryo ya 612 iteganya igifungo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku 300.000FRW kugeza kuri 3.000.000FRW.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka