Kamonyi: Umukobwa yagiye gusura fiyansi we ahita ahapfira
Umukobwa ukomoka i Musambira mu karere ka Kamonyi, wigaga mu ishuri rikuru rya Kabgayi (ICK) riherereye mu mu mujyi w’akarere ka Muhanga yagiye gusura umusore wari fiyansi we maze aza kuhakurwa yashizemo umwuka.
Uyu mukobwa tutabasha gutangaza amazina ye mu itangazamakuru, ngo yagiye gusura umusore bakundanaga utuye ku Kamonyi tariki 26/08/2013 ari nawo munsi yaburiye ubuzima.
Nk’uko tubikesha bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano, ngo byamenyekanye ko uyu mukobwa yapfuye, polisi ihita iza gufata uyu musore inahita itwara umurambo w’umukobwa mu bitaro kugirango basuzume barebe icyo uyu mukobwa yazize.
Bamwe mu bari baziranye n’uyu mukobwa ndetse n’umusore batangaza ko bakundanaga bihambaye kuburyo umusore atatinyuka kwica umukobwa cyane ko ngo nta n’icyo bapfaga.
Nubwo kwa muganga bataragaragaza icyo uyu mukobwa yazize, bamwe mu bashinzwe umutekano bakurikiraniye hafi iby’iki kibazo, baratangaza ko uyu mukobwa ashobora kuba yari afite indwara nk’umutima yatumye agwa aho ku musore bakundana.
Biteganijwe ko gushyingura uyu mukobwa biba kuri uyu munsi tariki 27/08/2013 iwabo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira, naho umusore agakurwa ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali aho acumbikiwe akagezwa kuri station ya Polisi ya Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga, aho aba ategereje ko kwa Muganga batanga imvo y’urupfu rw’umukobwa.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaza kubura umunt wingenzi ark niko isi imera kandi Imana imwakire mubayo
nanubu izamini ntibirarangira umusore acyafunze munsubize
uwomukobwa arambabaje cyanepe imana imuhe iruhuko ridashira?
mukurikirane wasanga uwo musore arengana
NYAMARA BIRABAJE KUKO IBYANDITSE BIRIMO GUSOHO 2TIMOTEYO3:1-8 NUGUSENGA CYANE, YEHOVA AKATURWANIRIRA. KUKO NTACYO TWISHOBOREYE?? NAGATO?
twifuzaga kumenya uko uwo musore byamugendekeye nyuma y’iperereza rya police.murakoze cyane,
Twifuzaga kumenya icyo ibizamin byo kwa muganga byagaragaje. Murakoze.
ASHOBORA KUBA YARI ARWAYE UMUTIMA UMUSORE AKAMUBWIRA NABI AGAHITA YIKANGA AGAPFA.
ni hanganishije uwo musore
uwo mukobwa arambabaje ntamuzi gsa nihanganishije umuhungu kubura umukunzi ukanacumbikirwa muri gereza ni ugupfa kabiri gusa abashinzwe umutekano bakore akazi kabo neza arko kandi bagakorane ubushishozi kko uwo musore yaharenganira
Nta kindi yazize buriya yari yagiye gusura fiance ari nabwo yagombaga kumuha avance bwa mbere. Nyamuhungu nawe nibwo bwa mbere yari yemerewe gukoraho hanyuma si ugukora yiva inyuma kubera ifemba maze arenza igipimo biviramo nyamwari kubura umwuka. Police, mbahaye piste y’iperereza ntimuvunike.
Imana yirengagize ko yatanze avance imwakirire urukundo rwinshi yari afite.