Hindiro: Hadutse ubujura bukorwa n’abana bato

Abacuruzi bacururiza ahitwa mu Gitega no mu tundi duce tw’ubucuruzi two mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero baravuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bukorwa n’abana bato bataye ishuri birirwa bazerera kuri utwo dusantere.

Umwe mu bacuruzi wibwe n’abo bana witwa Twagirimana Sylivere avuga ko abo bana biba bacunze umucuruzi arangaye cyangwa ari mu yindi mirimo maze bagatwara ibyo babonye harimo ibicuruzwa n’amafaranga.

Ikindi avuga ni uko nyuma y’uko nta gikorwa n’ababyeyi b’abo bana ngo basubizwe mu ishuri cyangwa bagume mu ngo zabo, bamwe mu babyeyi bashobora kuba batuma abana babo kwiba kuko bimwe mu byo bibye babijyana mu rugo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Hindiro ubundi usanzwe uzwiho kuba uwa mbere mu burezi bw’abana mu karere ka Ngororero buvuga ko icyo kibazo bukizi ndetse ko hari ingamba zafashwe zo gusubiza abo bana mu ishuri abandi bakigishwa imyuga.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka