Gisagara: Yatawe muri yombi akekwaho kugurisha Abarundi inyongeramusaruro zigenewe Abanyarwanda

Polisi y’u Rwanda icumbikiye umucuruzi wacururizaga ahitwa Nyaruteja mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, akekwaho ubucuruzi butemewe n’amategeko bw’inyogereramusaruro zari igenewe abahinzi bo mu mirenge ya Mukura na Tumba yo mu karerere ka Huye mu Rwanda, akaba yari agiye kuzigurisha n’abacuruzi b’Abarundi nk’uko inyemezabuguzi bafatanwe zibyerekana.

Uyu mucuruzi ucururiza mu ga centre ka Nyaruteja yafatanywe imifuka 29 y’inyogeramusaruro ya DAP na UREE mu rukerera rwo ku itariki ya 09/03/2013 ari kumwe n’Abarundi batanu, bafatwa n’abashinzwe umutekano kuri depot y’uyu mucuruzi i Nyaruteja.

Aba Barundi ngo bari baje kuri depot y’uyu mucuruzi bita Emmanuel gutwara imifuka y’inyongeramusaruro ya DAP na UREE ngo bayambukane i Burundi nk’uko ngo bari babivuganye.

Imifuka y'inyongeramusaruro zafatanywe abashakaga kuzigurisha mu Burundi.
Imifuka y’inyongeramusaruro zafatanywe abashakaga kuzigurisha mu Burundi.

Umucuruzi wayifatanywe ariko aravuga ko imifuka y’inyongeranusaruro atari iye, ahubwo yari iy’undi mucuruzi mugenzi we wari wamusabye ko yayimubikira, dore ko ngo yari yanamweretse inyemezabwishyu bityo akabona ko ibyo yamusabaga kumubikira bidateye ikibazo.

Umwe mu Barundi bari baje gupakira no gutwara iyi nyongeramusaruro yatangaje ko baturutse i Burundi muri iryo joro boherejwe ku mucuruzi bita Emmanuel ariko ngo batumwe n’umucuruzi w’iwabo mu Burundi witwa Jules.

Nk’uko inyemezabwishyu umukozi wa MINAGRI Uwizigiye Queen yari afite yabigaragazaga, iyo mifuka y’inyongeramusaruro yagurishijwe na cooperative y’abahinzi AGROFEPRO na COAGMPA zo mu mirenge ya Mukura na Tumba yo mu karere ka Huye.

Uwizigiye Queen, akaba avuga ko mu busanzwe hari amategeko ajyanye n’igurishwa ry’inyongeramusaruro aho nta nyongeramusaruro ziva mu karere kamwe zijya mu kandi cyangwa kuva mu murenge zijya mu wundi kandi ko n’abazicuruza baba bazwi na MINAGRI.

Madamu Mukagatare Jacqueline acuruza inyongeramusaruro mu ga centre ka Nyaruteja, avuga ko hari amayeri menshi akoreshwa n’abagura inyongeramusaruro bagamije kuzigurisha cyangwa kuzishyira mu myaka itabigenewe.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha, Superitendent Hubert Gashagaza yabwiye Kigali Today ko hari ingamba zo gukurikirana abafite uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe n’amategeko kandi ko nta Muturarwanda zitareba.
Uyu muvugizi wa polisi avuga kandi ko abaturage bakabaye bumva akamaro k’inyongeramusaruro n’inyungu zibafitiye, bityo ntibemere ko zijya guteza imbere ab’ahandi kandi ziba zabagenewe ngo nabo beze umusaruro mwinshi.

Ati “Iyo bimenyekanye umuntu arakurikiranwa hakurikijwe itegeko, tugerageza kandi gukangurira abaturage akamaro k’inyongeramusaruro binyuze mu nzego za community policing cyane ko aribo ifitiye akamaro kuruta kuyigurisha.”

Polisi iravuga ko uwo mucuruzi aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 627 y’itegeko ngenga numero 01-012 ryo ku wa 02/05/2012 rihana umuntu wese ukoresha nabi umutungo wa rubanda. Ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri n’ihazabu yikubye inshuro 2 kugera kuri 5 y’amafaranga y’umutungo wanyerejwe.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo nibo batikiza umutungo wa rubanda bagatuma inzara yisasira imbaraga z’imbaga nyamwinshi.none ko bahagurukiye kunyerez\a inyongeramusaruro ubwo bazatuma EDPR2 tuyusa.tuzabakacira natwe ntidusinziriye.

KAYOBOTSI LEOPOLD yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

No mu kagali ka Muganza, umurenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, hari agronome wako kagali uri mu munyururu muri gereza ya Karubanda azira inyongeramusaruro, nabandi rero bajye babacunga kuko barakabije

Ndayishimiye Alphonse yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka