Gicumbi: Igisasu cya gerenade cyaturikanye abana bahita bitaba Imana

Abana babiri bo mu mudugudu wa Kabusunzu, akagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rwamiko bahitanywe na gerenade ku mugoroba wo ku ya 09/09/2012 ubwo barimo bajya kwahira ubwatsi bw’amatungu mu murenge wa Rutare.

Turikumana bakunze kwita Fils na Nzasingizimana bahimba Kinigi batoraguye gerenade yo mu bwoko bwa M26 bagira ngo ni radiyo batoye maze umwe muri bo afata akuma bita najoro atangira kuyifungura ihita ibaturikana bombi bahita bitaba Imana.

Iperereza ntiriragaragaza aho icyo gisasu cyaturutse, gusa abaturage bo mu murenge wa Rwamiko baracyeka ko icyo gisasu gishobora kuba cyaramanuwe n’umuvu w’imvura nyinshi yaguye ku wa gatandatu dore ko muri ako karere kabereyemo imirwano igihe kinini mu gihe cyo kubohora u Rwanda.

Baracyeka ko byaba ari bimwe mubisasu byagiye bitakara ku misozi mu gihe k’imirwano kuko cyari cyuzuyeho ibyondo byinshi; nk’uko bitangazwa n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwamiko, Nzabanterura Eugene.

Ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’ubuyobozi bw’amashuri abanza abo bana bigagaho hamwe na petit seminaire ya Rwesero bari mu gikorwa cyo kwitegura gushyingura abo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 10/09/2012.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ahubwo se ko abo bana bari bapfuye ntawo kubara inkuru babwiwe niki ko umwana umwe yagifunguje nanjoro?

MARCELLINE yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

Ntago niyumvisha nanjye uko bamenye ko iyo grenade yari yuzuyeho icyondo hummm

Gaga yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

What? ngo igisasu cyari cyuzuyeho ibyondo byinshi? Bakibonye se? bamenye gute ko ariko cyari kimeze?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka