Gatumba: Paruwasi Muhororo nayo yaribwe

Mu ijoro rishyira kuwa 25 Ukwakira uyu mwaka, abantu bataramenyekana bateye mu nyubako za paruwasi Muhororo maze batwara amafaranga ibihumbi 65 yari mu bunyamabanga bw’iyo paruwasi.

Abo bajura bateye ahagana mu ma saa tanu y’ijoro, ngo babanje kwica inzugi z’aho bashakaga kwiba maze umuzamu uharinda ababonye bamukangisha imbunda avuga ko bari bafite bahita bagenda.

Padiri mukuru w’iyo paruwasi, Bernard Kanayoge, avuga ko ukurikije uko abo bajura bibye kandi mu gihe gito cyane, bigaragara ko ari bantu basanzwe bazi aho hantu. Ubwo ubwo bujura bwakorwaga, ingabo na polisi baratabaye basanga abo bajura bamaze kugenda.

Paruwasi ya Muhororo yitiriwe bikiramariya w'ububabare burindwi.
Paruwasi ya Muhororo yitiriwe bikiramariya w’ububabare burindwi.

Padiri mukuru wa paruwasi Muhororo avuga ko kugira amafaranga atabikije kuri banki biterwa n’uburangare bw’abashinzwe kuyakira kuko baba bagomba kurara bayajyanye kuri banki mu rwego rwo kwirinda ibibazo nk’ibyo.

Muri iki gihe, ubujura bukorerwa mu nsengero za kiliziya Gaturika bukomeje kwiyongera. Muri uyu mwaka gusa, mu ntara y’Iburengerazuba hibwe muri paruwasi za Gisenyi, Nyundo, Kanama, Rususa na Muhororo.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka