Gatsibo: Mu nkambi ya Nyabiheke haravugwa ibiyobyabwenge bikabije

Mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Nyabiheke iri mu karere ka Gatsibo haragaragara amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango, guta ishuli kw’abana n’inda zititeguwe bivugwa ko biterwa n’inywa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge muri iyi nkambi.

Ibi byagarutsweho tariki 08/08/2013, ubwo izi mpunzi zasobanurirwaga ububi bw’ibiyobyabwenge no kubirandura kugira ngo bazasubire mu gihugu cyabo bafite ubuzima buzira umuze.

Muri iyi nkambi ya Nyabiheke harangwa ikibazo cy’ibiyobyabwenge byinshi ibi bikaba byaratumye bamwe mu batuye iyi nkambi cyane abanyamadini n’amatorero babinyujije mu rubyiruko bashinga clubs zo kubyamagana no kubirandura binyujijwe mu ijambo ry’Imana no mu ndirimbo n’imivugo.

Abayobora iyi nkambi bemeza ko kuba bariyambaje ubuyobozi bw’Akarere inkambi yabo ibarizwamo, by’umwihariko abashinzwe gahunda y’ijisho ry’umuturanyi ari nabo batanga ubukangurambaga ku kurandura ibiyobyabwenge muri aka karere, bizeza ko ibiyobyabwenge bizaranduka mu nkambi yabo dore ko ngo batahunga umutekano mucye ngo bashyigikire ibiyobyabwenge.

Ibi ngo byatanze umusaruro dore ko hari bamwe bitangira ubuhamya ko babiretse n’ubwo bamwe bagifite ingaruka zabyo. Bamwe mu baturage kandi bavuga ko hashyizweho ingamba zikomeye zigamije kubikumira naho ababicuruzaga bo bakemeza ko bagiriye impuhwe urubyiruko n’ubwo babikuragamo inyungu nyinshi.

Chief Supt Johnson Sesonga uyobora Polisi mu karere ka Gatsibo yasabye abatuye iyi nkambi ya Nyabiheke kuzirikana ko ari impunzi kandi zigomba kuzasubira mu gihugu cyabo igihe icyatumye bahunga kizakemuka bityo bakamagana abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo bazatahane abana bafite ubuzima buzira umuze.

Ibiyobyabwenge bicuruzwa muri iyi nkambi ya Nyabiheke ni inzoga zo mu mashashi nka Chief Waragi na Suzie, Kanyanga ndetse n’urumogi.

Ubu bukangurambaga bwo kurandura ibiyobyabwenge muri iyi nkambi bukaba bwasojwe no kumena ibiyobyabwenge by’inzoga ya Chief Waragi amakarito 5 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 125.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka