Gatsibo: Hafashwe ibiro 56 by’urumogi

Abantu 6 bari mu maboko ya Polisi kuri Station ya Kiramuruzi, nyuma yo kugubwa gitumo bafunga irumogi mu mashashi tariki 21/09/2013 mu kagali ka Rubona umurenge wa Kiziguro akarere ka Gatsibo.

Ibi byabaye nyuma y’uko polisi yajyaga gusaka inzu y’uwitwa Bizimana Theogene bita Kazungu nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko yaba acuruza urumogi, isangamo abasore 6 bafunga urumogi mu mashashi, gusa uwo Kazungu yabashije gutoroka n’ubwo bitamuhiriye kuko bukeye bwaho nawe yafashwe.

Batanu mu bafatiwe muri iki cyuho bahakana icyaha bakekwaho cyo gucuruza urumogi uretse nyiri nzu rwafatiwemo wemeza ko rwari urwe dore ko we yanabashije gutoroka ariko ku bufatanye n’abaturage agafatwa bukeye bwaho.

Umwe mu bafashwe witwa Nsengiyumva Napoleon wo mu kagali ka Kawangire umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, avuga yagiye kwa Kazungu agiye kunywa ikigage dore ko ngo umuturanyi we yari yahishije, iby’urumogi atari abizi.

Aha akifuza ko hazakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo arenganurwe.
Ku ruhande rwe Bizimana Theogene w’imyaka 23 y’amavuko yiyemerera ko uru rumogi rwafatiwe mu nzu ye ari urwe akaba amaze imyaka 3 arucuruza kandi ngo mu bafatiwe iwe nta numwe wari uzi ubucuruzi bwe, akavuga ko ifatwa rye ryamuteje igihombo gikomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, Spt Emmanuel Karuranga, asaba abacuruza urumogi kubireka bagasahaka ibindi bakora bibafitiye inyungu.
Yagize ati: “Ibiyobyabwenjye bihombya ubicuruza, gusa turashimira abaturage uruhare bagize mu ifatwa ry’aba bakekwaho kubicuruza tukanabasaba gukomeza kujya batangira amakuru ku gihe”.

Urumogi rwafashwe rupima ibiro 56, nyir’ukurufatanwa yemeza ko yaruzanirwaga n’umuntu urukuye Tanzania ngo akaba yateganyaga kurukuramo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 2.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka