Gatsibo: Bane bahiriye mu nzu ntihagira urokoka
Mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa 22 Kanama 2013, mu mudugudu wa Mukwiza, Akagari ka Gatsibo, Umurenge wa Gatsibo, mu karere ka Gatsibo, inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka hapfiramo abantu batatu.
Mu bahiriye muri iyi nzu harimo nyiri urugo witwa Kamonyo Faustin w’imyaka 67 y’amavuko, umugore we Mukamparirwa Leocadie w’imyaka 35, uyu mugore akaba yari anatwite inda y’Amezi 8 n’umwana wabo witwa Kwizera w’imyaka 3.
Ubundi uyu muryango wari ufite abana bane hakaba harikotsemo batatu bari baryamye mu yindi nzu, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo Nyakana Oswald.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Gatsibo butangaza ko icyateye iyi nkongi ari uko uyu musaza yari asanzwe atwika amakara, ubwo yayaruraga ngo yayarunze mu nzu akongeza ayandi yari ahasanzwe inkongi itangira ubwo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo, Nyakana Oswald yatanze ubutumwa ku baturage batuye mu Murenge ayobora, avuga ko bakwiye kwirinda icyakurura inkongi cyose nko kubika esanse munzu ndetse nayo makara.
Ibi bikimara kuba abaturage ndetse na Polisi mu Karere ka Gatsibo bihutiye gutabara, abaguye muri iyi mpanuka bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bikuru bya Ngarama.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gufasha abana basigaye bakubakirwa inzu