Gatsata: Bazirukana indaya n’inzererezi mu rwego rwo guca impfu zidasobanutse

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata uri mu karere ka Gasabo buvuga ko nyuma y’impfu za hato na hato zidasobanutse zikunze kuwuvugwamo, bwafashe ingamba zo kwirukana abantu badafite imirimo isobanutse cyane cyane abagaragara ko bakora uburaya n’ubuzererezi.

Abantu batagira ibyangomwa byo mu murenge wa Gatsata bazagaragarwaho uburerezi n’uburaya bazajya bajyanwa gufungwa, abarekuwe bahite basubizwa iwabo aho bakomoka; nk’uko umuyobozi w’umurenge wa Gatsata, Kabanda Joseph, yabitangaje.

Uyu muyobozi anasaba abaturage gukurikiza ikayi y’umudugudu, ifasha kumenya abatuye muri uwo murenge.

Iki cyemezo ngo kigiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’aho ku matariki yakurikiranye ya 29,30 na 31/7/2012, mu mirenge ya Kimisagara na Gatsata hapfiriye abantu batatu, babiri bakora uburaya hamwe n’umwe w’inzererezi.

Kuwa mbere tariki 30/07/2012, Nadine Mukamukamisha w’imyaka 25 uvugwa ko yakoraga uburaya, bamusanze yapfuye anigiwe hafi ya Kiriziya mu Gatsata.

Ku munsi ukurikiyeho umuhungu witwa Rukara Kadogo w’imyaka ibarirwa muri 18 nawe yaguye hafi y’iteme rya Nyabugogo, akaba ngo yari acumbikiwe ku muturage witiranwa n’uwo mugezi wa Nyabugogo.

Bamwe mu baturanyi ba Mukamukamisha ndetse n’abari bacumbikiye Rukara bafungiwe kuri station ya Police ya Kimisagara, kugira ngo basobanure iby’impfu z’abo bantu; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge yabitangaje.

Akomeza yiyama abantu bacumbikira abandi batazi aho bakomoka. Muri iki gihe bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali basigaye bacumbikira abandi mu buryo bwa nyakabyizi, aho umucumbitsi yishyura amafaranga 200 ku munsi, kandi akarara aho ageze hose.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nababwira iki nimurwane.. naho se abagore bananiranywe n’abagabo babo bakajya gusenya iz’abandi, ubwo bwoko bw’indaya bwo muzabufatira ibihe byemezo?? Leta ifashe icyemezo cy’uko uburaya ari umwuga utemewe mu Rwanda, ibyo byose byashira...........

RR yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka