Gakenke: Yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’igihe gito atorotse gereza

Tuyizere Theogene w’imyaka 25 ukomoka mu Mudugudu wa Burego mu Murenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 18/07/2013 nyuma y’igihe gito atorotse Gereza ya Musanze.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwamufashe aje mu Gasentere ka Kaziba kari hafi y’Ibiro by’Akarere ka Gakenke gushaka icyo kurya maze bumushyikiriza Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke aho acumbikiwe by’agateganyo.

Uyu musore yatorotse mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka aho yari afungiye ngo arangize igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe n’urukiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umugore ku gahato.

Tuyizere yongeye gutabwa muri yombi. (Foto:L. Nshimiyimana)
Tuyizere yongeye gutabwa muri yombi. (Foto:L. Nshimiyimana)

Ngo yatorotse ubwo yari yajyanye n’abandi bagororwa kubagara ibigori ahitwa muri Groupement, kuko ubuzima bwo muri gereza bwamuriye kandi n’umubyeyi we atamusura.

Nubwo Tuyizere yakatiwe imyaka 10 n’urukiko mu mwaka wa 2011 ahakana ko yasambanyije uwo mugore kuko ngo urukiko rumuhamwa icyo cyaha rwashingiye ko uwo mugore yavuze ko yari yambaye imyenda isa n’iy’uwamusambanyije ku gahato.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka