Gakenke: Umwana yaguye mu mugezi kubera igicuri yitaba Imana

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28/08/2013, Tuyizere Gervais yaguye mu mugezi wa Nyakina uherereye mu Kagali ka Nyakina, Umurenge wa Gashenyi ho mu Karere ka Gakenke yitaba Imana.

Uyu mwana w’imyaka 16 yafashwe n’indwara y’igicuri yambutsa ihene agiye kuzizirika hakurya y’umugezi maze ahita agwamo; nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi, Byiringiro Simeon.

Uyu muyobozi yabwiye Kigali Today ko uwo mwana yabonywe n’abantu bahitaga aryamye mu mazi dore ko byabereye n’ahantu habonwa na buri wese.

Tuyizere yari amaranye iyo ndwara y’igicuri imyaka 13 kuko cyamufashe afite imyaka itatu, akaba yakundaga gufatwa nacyo ari ku ishuri nabwo akikubita hasi.

Nyakwigendera ni mwene Nzagerageza Gaspard na Nyiranzabisigirande Primitive. Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 29/08/2013.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwo mugezi witwa ngo iki? ni muwuhe mudugudu mujye mutanga amakuru neza. gusa indwara y’igicuri , abayirwye bakunda kubaha akato babita abasazi kandi begereye abaganga babagira inama cyane ko mu bitaro by’indera hari abavuzi babishoboye.

NSONERA yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira.
Ningombwa ko abantu bafite indwara nkizo bajya bakurikiranwa na leta ikabavura ikajya yu nganira imiryango yabo kuburyo umuntu atamenyekana ko yaramaranye indwara imyaka 13 ariko avuye mu mubiri.

Mwizere yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka