Gakenke: Coaster yagonze ikiraro cya Base, abagenzi batatu barakomereka

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya sosiyete KBS yavaga mu Karere ka Musanze yerekeza i Kigali yagonze ikiraro cya Base ubwo yakwepaga imodoka itwara abagenzi izwi nka “Twegerane”, abagenzi batatu barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tatu za mugitondo zo kuri uyu wa mbere tariki 03/06/2013 mu Gasentere k’ubucuruzi ka Base gaherereye mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke ku Kiraro cy’umugezi wa Base ugabanya Akarere ka Gakenke n’aka Rulindo.

Coaster yari iguye mu kiraro igarurwa n'ibyuma. (Foto: L.Nshimiyimana)
Coaster yari iguye mu kiraro igarurwa n’ibyuma. (Foto: L.Nshimiyimana)

Twahirwa Jean Paul wari utwaye iyo modoka ifite puraki RAB 842V yabwiye Kigali Today ko impanuka yatewe n’umushoferi wa “Twegerane” winjiye mu muhanda wa kaburimbo agendera mukono w’imodoka ziva i Kigali agira ngo amuhaye inzira ahita ajya mu mukono we, agerageje kumuhunga agonga ikiraro.

Uyu mushoferi ngo umaze igera kuri 30 atwara imodoka, avuga ko abagenzi batatu bari muri coaster bagize ikibazo, umwe yakomeretse abandi babiri bavunika amaguru, bahise bajyanwa kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Tare kiri metero nke uvuye aho impanuka yabereye.

Coaster yangiritse ku kizuru inameneka ikirahuri. (Foto:L. Nshimiyimana)
Coaster yangiritse ku kizuru inameneka ikirahuri. (Foto:L. Nshimiyimana)

Coaster yangiritse ku gice cy’imbere inameneka ikihuri cy’imbere mu gihe tagisi ya “Twegerane” ifite puraki RAB 948 R yamenetse ibirahuri bibiri byo ku ruhande kubera ko coaster yayikoze buhoro.

Abashoferi banyura cyangwa bakatira mu Gasentere ka Base binubira akavuyo kahagaragara aho abanyonzi n’abamotari baparika mu nzira hakiyongeraho n’abantu bahita bose batava mu nzira ku buryo igihe cyose byatera impanuka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Na muntu wakomeretse. byiza

sam yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Mugeza amakuru meza kuri twe.

twizerimana wenceslas yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka