Gakenke: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba umugore utwite bamuteye mu nzu

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13/08/2013, abasore batatu batawe muri yombi bakekwaho gutera mu rugo umugore utwite inda y’amezi atandatu agwirwa n’urugi bituma ava amaraso, banamwiba ibiro 50 by’ibishyimbo.

Abatawe muri yombi ni Hafashimana Olivier na Muzigangabo Ildephonse bombi b’imyaka 23 bakomoka mu Murenge wa Karambo na Nkundabaje w’imyaka 30 wo mu Murenge wa Gashenyi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke.

Abantu bateye urugo rw’umugore wibana witwa Uzamukunda Chantal uzwi ku izina rya Butusi mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri tariki 13/08/2013. Ngo umuntu yakubise urugi, arwana no kurufata maze amurusha intege agwana narwo rumwikubita ku nda ifite amazi atandatu.

Abasore batatu bakekwaho gutera Uzamukunda. (Foto: L. Nshimiyimana)
Abasore batatu bakekwaho gutera Uzamukunda. (Foto: L. Nshimiyimana)

Uzamukunda w’imyaka 32 yavuye amaraso, abaturage bihutira kumujyana kwa muganga ku Bitaro by’i Nemba kugira ngo akurikiranwe n’abaganga. Amakuru ava kwa muganga avuga ko nta kibazo gikomeye afite.

Abo bajura bitwikiriye ijoro babanje kumusaba amafaranga ababwira ko afite amafaranga 500 gusa batwara ibishyimbo bivugwa ko bigera ku biro 50.

Abo basore batatu bakekwaho ubwo bujura baganira na Kigali Today bahakanye bivuye inyuma ko batigeze bagira uruhare muri ubwo bujura. Babiri muri bo bavuga ko bafashwe nijoro babasanze mu nzu baryamye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka