Colonel Murenzi arasaba umuntu wese utabyemerewe kwirinda kwegera ahabonetse igisasu

Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Karongi, Rutsiro na Ngororero, Colonel Evariste Murenzi, arasaba umuntu wese, nubwo yaba ari umusirikare, ko atagomba kwegera cyangwa gukora ku gisasu gitoraguwe ahantu runaka.

Icyo ababonye igisasu bakora ni ugushyira ikimenyetso ahazengurutse agace cyabonetsemo bakabuza n’abantu kuhegera, noneho hagahamagazwa abasirikari babyigiye bakaza kugisuzuma no kukihakura cyangwa se kugituritsa bibaye ngombwa.

Ibi Colonel Murenzi yabigarutseho mu nama y’umutekano yabereye mu karere ka Rutsiro tariki 27/08/2013, ahereye ku byabaye mu minsi ishize mu kagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro.

Icyo gihe, umuturage ngo yarimo ahinga mu mudugudu wa Kalumbi noneho abona igisasu cya gerenade cyarazanye umugese, ahamagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, na we ahita abwira Inkeragutabara yitwa Semanyenzi iragenda ikizana ku kagari.

Colonel Murenzi (wa kabiri uhereye iburyo) yavuze ko buri wese atemerewe gutoragura igisasu aho agisanze.
Colonel Murenzi (wa kabiri uhereye iburyo) yavuze ko buri wese atemerewe gutoragura igisasu aho agisanze.

Iyo Nkeragutabara yarakomeje ikijyana ku murenge, ku murenge na ho bahita bahamagara kuri polisi baraza baragitwara.

Semanyenzi ngo yagitwaraga mu ntoki ku buryo abandi bantu batinyaga kumwegera ariko we akababwira ko ntacyo cyamutwara kuko ibijyanye n’ibisasu abisobanukiwe neza.

Uburyo icyo gisasu cyatoraguwemo kikanatwarwa mu ntoki ni bwo Colonel murenzi yavuze ko butemewe kuko ababikoze batabyemerewe kandi kikaba cyarashoboraga guturika kigahitana ubuzima bw’abantu.

Mu gace katoraguwemo icyo gisasu ni hamwe mu habaye intambara y’abacengezi ikomeye mu myaka y’1997/1998. Hafi yaho higeze no kuba inkambi ya gisirikari, bikaba bikekwa ko cyahatakaye giturutse hamwe cyangwa ahandi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muri abantu beza

alis yanditse ku itariki ya: 22-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka