Burera: Abantu batandatu bagwiriwe n’urusengero bashyinguwe mu cyubahiro

Abantu batandatu bitabye Imana bagwiriwe n’urusengero rwagushijwe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga, yaguye mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera, tariki 22/09/2013, bashyinguwe mu cyubahiro.

Ubwo urwo rusengero rwagwaga batanu bahise bitaba Imana ako kanya: barimo abagore batatu n’umwana umwe n’umugabo. Undi wa gatandatu w’umugabo yitabye Imana ubwo yari ari kwa muganga mu bitaro bya Butaro. Izindi nkomere 11 ziracyavurirwa muri Burera naho babiri boherejwe muri CHUK i Kigali.

Kuri uyu wa mbere tariki 23/09/2013, ubwo bashyingurwaga, abaturage benshi bari baje gutabara, mu maso yabo bigaragara ko babaye.

Imibiri y'abagwiriwe n'urusengero yashyinguwe hafi y'urusengero rw'Abapantekote rwa Kirambo.
Imibiri y’abagwiriwe n’urusengero yashyinguwe hafi y’urusengero rw’Abapantekote rwa Kirambo.

Evariste Nshimiyimana, wapfushije umugore n’umwana bagwiriwe n’urwo rusengero, n’agahinda kenshi, avuga ko urwo rusengero rwaguye amateraniro yarangiye. Abo rwagwiriye ni bamwe mu bagize korali yo kuri urwo rusengero bari basigayemo bari mu kanama.

Umugore we n’umwana we bo bagwiriwe n’urusengero kuko ubwo imvura yagwaga bari bari hafi yarwo maze baza kugamamo. Nshimiyimana yongeraho ko nawe yari ari mu rusengero kuko ariwe wari uyoboye inama ya korali.

Agira ati “Turi muri korali nibwo nagiye kubona mbona imvura iramanutse…igeze ino aha hano ku rusengero ngiye kubona mbona umudamu n’umwana wanjye, mbona barinjiye, noneho bamaze kwinjira…noneho tugiye kubona tubona umuyaga uje ari mwinshi cyane utangira gutigisa urusengero, amabati, noneho abantu bahita biruka…

…bakimara kwiruka ubwo wamuyaga waje uhita ujyana igisenge cy’urusengero, uracyigurukana. Noneho igikuta kimwe cyo hejuru y’imiryango abari basigaye gihita cyose kibagwaho…”.

Abantu bari benshi baje gusezera ku bagwiriwe n'urusengero. Aha ni mu rusengero rw'abapantekote rwa Kirambo, mu murenge wa Rusarabuye.
Abantu bari benshi baje gusezera ku bagwiriwe n’urusengero. Aha ni mu rusengero rw’abapantekote rwa Kirambo, mu murenge wa Rusarabuye.

Nshimiyimana akomeza avuga ko abo urukuta rw’urusengero rwagwiriye ari abirukanse basohoka noneho bageze imbere y’umuryango bahunga urwo rukuta ruhita rubagwaho. Imvura itonyorotse nibwo abantu baje gutabara bataburura abagwiriwe n’urukuta; nk’uko abisobanura.

Kubafata mu mugongo

Umuhango wo gushyingura abo bagwiriwe n’urusengero witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, wihanganishije iyo miryango yagize ibyago ayizeza ko izafatwa mu mugongo. Yongeraho ko ari igihombo gikomeye ku ntara y’amajyaruguru.

Yagize ati “Kuba rero bamwe mu baturage bacu badufasha kwihutisha iterambere ry’intara batuvuyemo tutigeze tubiteganya murumvako ari akababaro gakomeye cyane muri iyi ntara…tuzakomeza gufatanya n’imiryango yabo, imfubyi zisigaye n’abandi bavandimwe kugira ngo tubaherekeze mu ntambara y’ubuzima…”.

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu murenge wa Cyeru, yasakambuye kandi amazu arenga 30 yo muri uwo murenge, arimo ibyumba by’amashuri bigera kuri 10 byo mu kigo cy’amashuri cya E.S.Kirambo, inzu y’isomero, “dortoire” y’abakobwa, inzu y’ikoranabuhanga rya mudasobwa, byose byo muri icyo kigo.

Abayobozi batandukanye bari gusezera ku mirambo.
Abayobozi batandukanye bari gusezera ku mirambo.

Guverineri Bosenibamwe avuga ko ikizakurikiraho ari ukubarura ibyangiritse “noneho tugafatanya n’inzego za leta zose kugira ngo dusane ibyangiritse byose”.

Urusengero rwasenyutse rwari rwubakishije amatafari ahiye ariko hagati y’amatafari harimo ibyondo aho kuba isima, rushakaje amabati. Inkuta zaguye ni izo ku mitwe y’inzu, aho kuba izo ku mbavu zayo. Amabati yari arushakaje yagurutse agwa kure yarwo.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, nawe yihanganisha abantu bose bagiriye ibyago muri ibyo biza ariko yihanangiriza abubaka isengero kuko akenshi ziba zubatse mu buryo budakurikije amategeko.

Yavuze ko guhera ubwo umuntu wese uzajya ugira gahunda yo kubaka urusengero azajya abanza kubisabira uburenganzira ku buyobozi.

Ikigo cy’amashuri cya E.S.Kirambo si ubwa mbere gihura n’ibiza. Mu mpera z’umwaka wa 2012 “Dortoire” y’abanyeshuri b’abahungu biga kuri icyo kigo yibasiwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, ihiramo ibikoresho byose by’abanyeshuri bakoreraga ibizamini muri icyo kigo.

Aho abantu bahagaze niho bataburuye abantu bari bagwiriwe n'urukuta rw'urusengero.
Aho abantu bahagaze niho bataburuye abantu bari bagwiriwe n’urukuta rw’urusengero.

Akarere ka Burera kagizwe n’imisozi miremire. Mu gihe cy’imvura gakunze kwibasirwa n’ibiza kuburyo imvura nyinshi iteza inkangu, zigatwara amazu y’abaturage ndetse zigatwara imirima y’abaturage n’imyaka iba ihinzemo.

Muri Mata 2013 umuntu umwe, wari utuye mu murenge Kagogo, muri ako karere, yagwiriwe n’inzu yitaba Imana, bitewe n’inkangu yaturutse ku mvura nyinshi y’itumba yagwaga muri icyo gihe.

Umuyaga uvanze n'imvura wagurukanye amabati yari ashakaje uwo usengero ayajyana kure hepfo yarwo.
Umuyaga uvanze n’imvura wagurukanye amabati yari ashakaje uwo usengero ayajyana kure hepfo yarwo.

Imvura nyinshi y’itumba kandi yashenye amazu 21, yose yo mu murenge wa Rugengabari, mu tugari twa Kalibata, Nyanamo ndetse na Rukandabyuma.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka